Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Damien Murwanashyaka, yavuze ko amashanyarazi amaze kugera ku kigero cya 88% mu Rwanda, mu gihe Guverinoma yihaye intego yo kuzageza amashanyarazi ku baturage bose mu mwaka 2029.
Ibi yabigarutseho ubwo yitabaga Komisiyo y’Ubukungu n’Imari muri Sena, ubwo yasobanuraga aho gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage igeze.
Mu tugari 2,148 tugize igihugu, Minisitiri yavuze ko 25 ari two tutaragezwamo amashanyarazi aturutse ku muyoboro mugari. Ibi bivuze ko umubare w’utugari tutaragerwamo n’uyu muyoboro ari muto ugereranyije n’utugari twose tugize Igihugu.
Abasenateri bagaragaje ko kuba amashanyarazi ageze mu kagari bidasobanuye ko abaturage bose bakoresha amashanyarazi, kuko hari aho umuyoboro ugarukira ku biro by’akagari.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko hari abaturage bo mu bice by’icyaro bya Gasabo bategereje umuriro w’amashanyarazi igihe kirekire nyuma yo gushyirirwaho amapoto.
Yagize ati: “Hari aho twasuye nko mu mirenge y’icyaro yo mu Karere ka Gasabo dusanga barabashingiye amapoto ariko hashira imyaka itatu bategereje ko bashyirirwaho insinga. Twasanze ubukererwe bushobora kuva ku mezi atatu bukagera ku myaka itatu.”
Minisitiri Murwanashyaka Damien yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye imirimo imwe itinda ari ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, cyane cyane ku bikoresho by’amashanyarazi.
Ati: “Habaye impinduka mu biciro bitewe n’intambara ziri ku Isi. Ibiciro by’insinga byikubye kabiri ku buryo byatumye abo twahaye imirimo yo kuzizana bagaragaza ko hahindurwa amasezerano kuko amafaranga yo kuzigura yabaga yahindutse.”
Abasenateri banagaragaje ikibazo cy’abaturage batuye ahantu hafatwa nk’amanegeka, aho ibikorwaremezo bitaragerayo, ndetse bamwe bakaba bataramenya niba bazaguma aho batuye.
Minisitiri Murwanashyaka yavuze ko hazabanza gukorwa isuzuma kugira ngo harebwe niba aho abo baturage batuye hashobora kubakwamo ibikorwaremezo.
Ati: “Aho bizagaragara ko aho abaturage batuye nta kibazo gihari tuzabikoraho turebe niba twahindura igishushanyo mbonera cyaho.”
Guverinoma ivuga ko 12% aribyo basigaye bataragerwaho n’amashanyarazi, kandi ko biteganyijwe ko na bo bazaba bayafite bitarenze mu 2029.






