Amakoperative atanu akora ubuhinzi n’ubworozi yo mu Karere ka Nyagatare, yahawe Rifani eshanu ku bufatanye bw’Akarere ka Nyagatare n’ikigo k’Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA), hagamijwe korohereza abakora ubuhinzi kugeza umusaruro ku masoko no kugabanya imbaraga n’igihe bari basanzwe bakoresha.
Rifani eshanu zose zahawe amakoperative zifite agaciro ka 26,965,000 Rwf.
Amakoperative yahawe izi rifani ni HOK, KKZ, KOHHIKA, KABOKU, na KAMADAMACO.
Abayobozi b’aya makoperative ndetse n’abakozi bayo basobanuriye babwiye itangazamakuru ko bazi akamaro k’izi Rifani.
Uwitegetse Clementine wo muri KOHHIKA, ndetse na Gashagaza George uyobora MCC KKZ, bavuze ko izi rifani zizafasha gukemura ibibazo byo gutwara umusaruro ku masoko no guterura ibindi bintu byatumaga batakaza imbaraga nyinshi.
Gashagaza George, yagize ati: “Twagiraga ikibazo cy’amata yasigaraga ku makusanyirizo y’amata kandi iyo araye hari igihe yangirika, izi Rifani zizadufasha kuyageza ku nganda atangiritse. Na none tuzazifashisha mu bindi bikorwa bya koperative.”
Umukozi wa RTDA, Mukamwezi Jacqueline yavuze ko guhitamo aya makoperative byashingirwagaho ku mpamvu zirimo kuba ari amakoperative y’abagore, gukora neza, no kugira ibikorwa bifatika.
Yavuze ko izi Rifani zizongera umusaruro binyuze mu kugabanya igihe n’imbaraga bakoreshaga mu kugeza umusaruro ku masoko, ati: “Izi Rifani zizagabanya igihe mwakoreshaga mutwara umusaruro ku masoko kandi icyo gihe muzongera umusaruro wanyu. Tuzajya dukorana namwe turabizeza ubufatanye mu bikorwa byinshi biganisha ku iterambere ry’Igihugu. Uyu munsi ni Rifani, ejo ni Dayihatsu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko abaturage ari bwo bukungu bwa mbere Igihugu gifite. Kandi ko ubufatanye bw’abaturage bibumbiye mu makoperative bufasha ubuyobozi gukora neza mu bindi bikorwa by’iterambere.”
Yagize ati: “Tugize amahirwe twabona abaturage bacu bose bagiye mu makoperative. Ikintu cyose ubwiye koperative ziragikurikiza. Turasaba abahawe izi Rifani kuzazibyaza umusaruro kugira ngo n’ibindi byiza biri imbere bizabagereho.”
Muri Nyagatare habarurwa amakoperative 235, afite abanyamuryango 98,634, barimo abagabo 64,437 n’abagore 34,197. Akaba abarizwa mu nzego z’ubuhinzi, ubworozi, gutanga serivisi, kongerera umusaruro agaciro, ubukorikori, SACCO n’izindi.







