Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko bihaye intego yo kugabanya amazi ameneka mu miyoboro, akava kuri 30% akagera kuri 15% bitarenze umwaka wa 2028.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Murwanashyaka Damien , yabigarutseho kuri uyu wa 3 Kanama 2026 ubwo yasubizaga ibibazo by’Abasenateri bari bagaragaje impungenge z’uko igice kinini cy’amazi atunganywa kitabasha kugera ku baturage kubera ikibazo cy’imiyoboro imeneka.
Abasenateri basabye ko hakongerwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rifasha gutahura aho amazi amenekera kugira ngo icyo kibazo gikemuke.
Minisitiri Murwanashyaka yavuze ko Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangiye gushyira mu bikorwa ingamba zirimo kubaka imiyoboro mishya, gusana ishaje no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukurikirana imikorere y’imiyoboro.
Yagize ati: “Turimo gushaka uko dutera imbere mu kubaka imiyoboro mishya no gusana ishaje. Dufite intego ko mu myaka ibiri tuzaba tugeze kuri 15%.”
Yakomeje asobanura ko ikoranabuhanga rizifashishwa rizafasha gutahura vuba aho amazi amenekera, bityo ibikorwa byo kuyasana bikorwe hakiri kare kugira ngo hagabanuke amazi atakarira mu miyoboro.
Minisitiri Murwanashyaka yavuze kandi ko u Rwanda rugamije kugera ku rwego rw’ibihugu byateye imbere, aho igipimo cy’amazi atakara kubera kumeneka kiba kiri hagati ya 5% na 10%.
Muri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), izashyirwa mu bikorwa hagati ya 2024 na 2029, hateganyijwe kongera ubushobozi bwo gutunganya amazi buri munsi bukava kuri meterokibe ibihumbi 343 bukagera ku bihumbi 668.
Minisiteri y’ibikorwaremezo iteganya kandi kubaka ibirometero 4,600 by’imiyoboro mishya y’amazi no gusana ibirometero 432 by’imiyoboro yangiritse, mu rwego rwo kurushaho kunoza itangwa rya serivisi z’amazi no kugabanya amazi atakarira mu miyoboro.








