MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abaturage ba Gasange biteguye umuhanda wa kaburimbo barimbisha agasantere kabo

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
06/10/2020
Isantere ya Gasange (Amafoto: Hakizimana Y.)

Isantere ya Gasange (Amafoto: Hakizimana Y.)

Abaturage bo mu gasantere ka Gasange biyemeje kurimbisha agasantere kabo, bavuga ko ari igikorwa bakoze ku bwumvikane bwabo, ubuyobozi burashima aba baturage igitekerezo bagize cyo kuba ahantu hasa neza.

Agantere k’ubucuruzi ka Gasange kari mu Murenge wa Gasange mu Karere ka Gatsibo, kamaze imyaka irenga 40 izwiho ubucuruzi bunyuranye, iki gitekerezo cyo kuharimbisha basiga amarangi asa ku nzu zose zihari ngo cyatangijwe n’abaturage ubwabo.

Bavuga ko byatewe n’uko aho bajya hose mu gihugu hatandukanye basanga imijyi yaho isa neza; nibwo batangije igitekerezo cyo gukora isuku ku mazu yabo bagasiga irangi risa ndetse ngo umuhanda numara kuhagera biteguye kuzasasa amapave.

Twagirayezu Emmanuel ni umucuruzi ukorera mu gasantere ka Gasange, yemeza ko ibi bikorwa byosee haba ubukangurambaga no gushora amafaranga ari umwihariko w’abahakorera n’abahatuye.

Yakomeje agira ati: “Gusiga amarangi asa ni gahunda twakoze kugira ngo umurenge wacu use neza, mbere byari amarangi avangavanze kandi ukabona bisa nabi.”

Iki gikorwa kimaze amezi atatu gitangijwe, abaturage bavuga ko iyi ari imwe mu nzira yo gushimira ubuyobozi bw’igihugu bugiye kubaha umuhanda wa kaburimbo uzaca Kiramuruzi, Murambi, Gasange na Muhura.

Karekezi Alexis, umuyobozi wa PSF mu Murenge wa Gasange

Iki gikorwa cyagizwemo uruhare n’abikorera bo mu Murenge wa Gasange, nkuko byemezwa na Karekezi Alexis, umuyobozi wa PSF muri uyu murenge.

Karekezi ati: “Ibi twabikuye ku miyoborere myiza kandi tuba tugomba kugira isuku, isantere yacu nayo igomba kugira isuku.”

Ubwo umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasuraga aba baturage, yabashimiye uruhare bagize barimbisha isantere yabo, abasaba gukomeza gufata neza ibikorwa remezo bahabwa kandi bakagira uruhare mu kubirinda.

Isantere ya Gasange ubu nibwo yagezemo amashanyarazi, ndetse n’ibikorwa byo kubaka umuhanda byaratangiye, abaturage biyemeje ko umuhanda wa kaburimbo nuboneka bazarushaho kurimbisha isantere yabo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: GasangeGatsibo

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
Abatuye i Rweru bahawe amazi meza baruhuka kunywa ay’ikiyaga
Amazi

Abatuye i Rweru bahawe amazi meza baruhuka kunywa ay’ikiyaga

05/10/2026
Ubusabe bwo kwishyura umwenda wa Sitade ya Ngoma mu manyarwanda bwahagaritswe
Amakuru

Ubusabe bwo kwishyura umwenda wa Sitade ya Ngoma mu manyarwanda bwahagaritswe

02/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Umuturage yafatanywe ibiro 25 by’amabuye y’agaciro ya magendu

Nyagatare: Umuturage yafatanywe ibiro 25 by'amabuye y'agaciro ya magendu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU