MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ibihugu by’u Rwanda na Qatar barateganya gukuriranaho Visa 

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
13/02/2025

Leta y’u Rwanda n’iya Qatar bari mu biganiro byo gukuriranaho Visa ku baturage bo muri ibyo bihugu bashaka kujya mu bihugu byombi, ingendo zikazajya zikorwa hifashishijwe pasiporo gusa.

Ibi byabaye nyuma y’uruzinduko rw’akazi umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagiriye i Doha muri Qatar, aho yakiriwe n’Umunyabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Dr. Ahmad bin Hassen Al-Hammadi kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025.

Iyi gahunda yo gukuriranaho Visa kuri ibi bihugu, yemerejwe mu nama ya Guverinoma yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe wa Qatar akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim bin Jaber Al Thani kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025, nk’uko byatangajwe na Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu.

Mu gihe aya masezerano yaba yemejwe hatabayeho kirogoya, byaba bivuze ko Abanyarwanda bashaka kujya muri Qatar bajya bitwaza urupapuro rwa Pasiporo, ni nako bizajya bigenda mu gihe Abanya-Qatar bashaka kuza mu Rwanda.

Kuva mu mwaka wa 2019 Leta ya Qatar yemereye abaturage b’u Rwanda kujya bajya muri Qatar bakamarayo ukwezi nta Visa bafite bakayishaka nyuma, kimwe mu bintu byoroheje ubucuruzi, ubuhahirane n’ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza na Leta ya Qatar mu buzima butandukanye bw’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bwikorezi bwo mu kirere, mu mwaka wa 2018, Leta ya Qatar binyuze muri Qatar Airways yiyemeje kwagura ikibuga cy’indege cya Bugesera, byari biteganijwe ko Leta y’u Rwanda yari kucyubaka kikuzura mu mwaka wa 2024, gusa nyuma y’uko Leta ya Qatar yiyemeje kucyagura biteganijwe ko kizuzura 2026, aho Leta ya Qatar izaba ifitemo 60%, ikaba yarashoyemo arenga miliyoni 780$.

Biteganijwe kandi ko Leta ya Qatar igiye kugura imigabane muri Rwanda Air aho uyu mushinga niwemezwa izaba ifitemo 49%.

Si mu bwikorezi n’ubukerarugendo gusa, no mu mutekano Leta y’u Rwanda ikomeje gufatanya n’iya Qatar, aho mu mwaka wa 2024 Polisi y’u Rwanda n’Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu cya Qatar, Lekhwiya, byasinye amasezerano y’imikoranire agamije gushimangira ubufatanye bw’impande zombi mu byerekeye umutekano no guhangana n’ibyaha.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abagera kuri 260 mu bemerewe ubutaka i Nemba bagiye guhabwa ibyangombwa 

Bugesera: Abagera kuri 260 mu bemerewe ubutaka i Nemba bagiye guhabwa ibyangombwa 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU