MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abagera kuri 260 mu bemerewe ubutaka i Nemba bagiye guhabwa ibyangombwa 

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
13/02/2025

Nyuma y’igihe kirekire Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bukusanya amakuru ku baturage basabye guhabwa ubutaka bemerewe na Leta ku mpamvu zinyuranye zirimo iz’abirukanwe muri Tanzania, ubu abagera kuri 260 bamaze kubwirwa ko bemerewe ubwo butaka bidasubirwaho kandi ko mu minsi ya vuba bazanahabwa ibyangombwa by’ubwo butaka.

Ubu butaka abaturage babuhawe na Leta hagamijwe gukemura ikibazo cy’Abanyarwanda birukanwe mu Gihugu cya Tanzania hagati y’umwaka wa 2006-2008, bityo iyahoze ari Komini Gashora icyo gihe ihabwa uburenganzira bwo kwifashisha ubutaka bwari ubwa ISAR Karama mu gukemura ibibazo abaturage bari birukanwe badafite ubutaka bwo guhinga ndetse no guturaho.

Akarere ka Bugesera kagaragaza ko mu iyandikisha rusange ry’ubwo butaka haje kugaragara ibibazo bitandukanye bishamikiye ku buryo ubutaka bwatanzwe n’uko bukoreshwa.

Icyo gihe abaturage bamwe bashoboye kwerekana ubutaka bahawe babutangaho amakuru banabubonera ibyangombwa, ariko abandi bayoberwa aho buherereye, hakaba haragaragaye n’abandi babwibarujeho atari ubwabo ndetse n’ababaruje bunini buruta ubwo bemerewe.

Rwamanwa Mose utuye mu Kagari ka Nemba mu Murenge wa Rweru, ari mu bakemuriwe ikibazo cy’ubutaka yari yarahawe na Leta ariko akaza kugira ikibazo cyo gutunga ibyangombwa binyuranye n’ubutaka yahawe;

Yagize ati: “Ndashimira abayobozi batwitayeho bakinjira mu kibazo cy’ubutaka twahawe na Leta ariko hakagaragaramo amakosa mu kubutanga no mu kubukoresha kuko hari ababutaye, abandi barabugurisha ndetse haboneka n’ababwibarujeho kandi batarabyemerewe n’ubuyobozi. Ariko turashima ko abagaragaje ibyangombwa ndetse bakanagaragara ku rutonde rw’abahawe icyo gihe, ubu twabonye igisubizo cyiza.”

Kalisa Alfred na we utuye mu Murenge wa Rweru mu Kagari ka Nemba, ari mu basohotse ku rutonde rw’abamaze gukemurirwa ikibazo cy’ubutaka yahawe na Leta ariko akabura icyangombwa cyabwo bitewe n’ibibazo byagaragaye mu mitangire y’ubutaka, yishimira ko yabonye ubutaka kandi yizeye no guhabwa ibyangombwa byabo.

Ati: “Ikibazo nagize kimwe na bamwe muri bagenzi banjye, ni uko habayeho uburyo bwo gutanga ubutaka bikazamo ibibazo byo kwitiranya ababuhawe n’abatarabuhawe kuko wasangaga hari ababwibaruzaho batarabuhawe cyangwa abantu bagahabwa ibyangobwa biriho amakuru y’ubutaka anyuranye n’ubwo bahawe bityo Akarere n’Intara babyinjiramo bagenda babikemura, ubu bamwe twamaze kububona.”

Umwali Angelique, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, avuga ko ikibazo cy’ubutaka abaturage bahawe na Leta muri Nemba kigeze kure gikemuka.

Agaragaza ko ubuyobozi burajwe ishinga no kubona abaturage babonye ubutaka n’ibyangombwa byabwo.

Ati: “Turifuza ko abaturage bahabwa ubutaka bakabona uburenganzira bwabo ku mutungo bahawe kandi mu kwezi gutaha bazabona ibyangombwa by’ubutaka bwabo.”

Kugeza ubu, abaturage 262 nibo bamaze kugaragara ku rutonde rw’abemerewe ubutaka ndetse mu guhe kingana n’ukwezi bazaba barahawe ibyangombwa byabwo, nk’uko bitangazwa n’Akarere.

Ni mugihe kandi abagera kuri 308 aribo bari barasabye guhabwa ubutaka bemerewe na Leta, ariko muribo hagaragaramo ababwiyandikishijeho batarabuhawe ndetse n’abibaruje ku butaka buruta ubwo bemerewe.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare, hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo

Nyagatare, hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU