Mu Karere ka Nyagatare hizihirijwe ku rwego rw’Igihugu umunsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Karangazi, abawitabiriye biganjemo urubyiruko bakangurirwa kwirinda no gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Dr.Mugisha Hakim, Umuyobozi ushinzwe kurwanya SIDA mu rubyiruko mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima-RBC, yavuze ko gukoresha agakingirizo ari bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda.
Yagize ati: “Urubyiruko ruri mu cyiciro cy’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura VIH. Tugomba gukomeza kubakangurira gukoresha agakingirizo neza kandi ku gihe, kuko bifasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwara inda zitateganyijwe.”
Yakomeje avuga ko serivise zigendanye na virusi itera Sida zose zirimo kwisuzumisha, gupima umubyeyi utwite, gufata agakingirizo n’izindi ari ubuntu, bityo buri wese asabwe guzigana kugira ngo hirindwe ubwandu bushya bwa SIDA.”
Mu gutanga udukingirizo no gukangurira urubyiruko kudukoresha, ikigo AHFRwanda cyagize uruhare runini muri iki gikorwa cyane cyane ko uyu munsi wabaye bamaze iminsi bari mu bukangurambaga bwo kwigisha abantu gukoresha agakingirizo.
Umuyobozi w’iki kigo ushinzwe gukurikirana ubwandu bushya bwa Sida mu mujyi wa Kigali, Dr. Mbaraga Gilbert yavuze ko bafite intego yo gukwirakwiza udukingirizo aho dukenewe hose, ndetse no gutanga ubumenyi ku buryo bukwiye bwo kugakoreshwa.
Yagize ati: “Nta muntu n’umwe ukwiye kubura agakingirizo igihe agakeneye. Icy’ingenzi ni ugutanga amakuru ahagije no kwigisha uburyo bukwiye bwo kugakoreshwa neza.”
Uwase Benitha, umwe mu rubyiruko witabiriye iki gikorwa, yagize ati: “Hari abantu bumva ko gukoresha agakingirizo ari igisebo, ariko twe nk’urubyiruko tugomba guhindura iyo myumvire. Kwitwararika ku buzima bwacu ni ingenzi.”
Umusore witwa Mwizerwa Dodave, na we wari muri iki gikorwa, yagaragaje ko hari urugamba rugikenewe mu gushishikariza urubyiruko kumenya uburenganzira bwabo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Yagize ati: “Hari byinshi tugikeneye kumenya, kandi nk’urubyiruko tugomba kugira uruhare mu gukangurira abandi kugira imibereho myiza.”
Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo uba buri mwaka tariki ya 13 Gashyantare.
Kwizihiza uyu munsi byaranzwe ahanini n’ubukangurambaga, aho hatanzwe udukingirizo ndetse hanatangwa ibiganiro byimbitse ku buzima bw’imyororokere.
Mu rwego rwo gukomeza iyi gahunda, RBC na AHF Rwanda biyemeje gukomeza ubufatanye mu gukwirakwiza udukingirizo no gutanga ubumenyi bukenewe mu rubyiruko n’abandi bose bakeneye iyi serivisi.







