MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

I Nyarubuye Jenoside yakoranwe ubugome bw’indengakamere

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
16/04/2025

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Nyarubuye yakoranwe ubukana bukomeye, aho mu minsi itatu gusa kuva tariki 14 kugeza tariki 16 Mata 1994, hishwe Abatutsi basaga ibihumbi 51 abenshi biciwe kuri Kiliziya ya Nyarubuye, aho Abatutsi bishwe nabi kubera ko interahamwe zamenaga urusenda mu mirambo kugira ngo bavumbure abatari bapfa, abandi zikabarya imitima.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bagera ibihumbi 60. Abarokokeye hano bavuga ko Jenoside yakorewe kuri iyi Paruwasi ya Nyarubuye yakoranwe ubugome bukabije.

Mu kiganiro Mukamurenzi Chantal warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye, yagiranye n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU, yavuze ko nubwo yari akiri muto ariko ibyo yaboneye hano byari amahano.

Yagize ati: “Ibyo nibuka ni uko ubwicanyi bwabereye hano bwari bubi cyane, bafashe mama wanjye bamuta muri tuwareti (Toilet) ahantu bita Cyotera ari muzima, basaza banjye na papa wanjye bose babiciye hano. Abantu babamishagamo insenda, hari ifuru bokerezagamo imitima y’abantu.”

Mu gahinda kenshi, Mukamurenzi akomeza avuga ko bakorewe ibintu bibi harimo gutotezwa, gusa aza kurokorwa n’abagiraneza bamwambukanye muri Tanzania nyuma yo kwica nyina.

Yagize ati: “Abagiraneza barantwaye nyuma yo kwica mama wanjye, banjyana mu rugo rw’abantu gusa bakomeza kuhampigira ubundi banyambukana Tanzania, niho abandi bo mu muryango wanjye barokotse baje kuntwara.”

Mu buhamya bwa Mukabasoni Tharcilla na we warokokeye muri Nyarubuye, avuga ko bijya gutangira abantu bazaga bakabatoteza, batangiye kubica nyuma baza guhunga, nyuma babwirwa ko kwica byahagaze ngo bave aho bihishe. Gusa bigeze mu masaha ya saa cyenda zo mu rukerera nibwo bagabweho igitero.

Yakomeje agira ati: “Twavuye mu mashyamba tuza mu rugo kuko bari batubwiye ko byarangiye, bigeze mu ma saa kenda tujya kumva twumva ibintu bimeze nk’umuyaga dusohotse, dusanga ni abantu bambaye ibishara, bahita bafata umugabo wanjye baramwica, abana banjye nabo bari bagiye kwihisha ahandi. Ubwo rero nibwo batangiye gusahura ibyo twari dutunze. Baje kuntwikira mu nzu gusa nyuma nza gusohoka banyirukaho ngo banyice, baramfashe bankubita inkoni, bantemesha imihoro mu mutwe.”

Akomeza agaragaza ko nyuma Inkotanyi zaje kumusaga ari hafi gupfa ubundi ziramurokora.

Yagize ati: “Haje abasirikare, baraduhumuriza ubundi batujyana Nyakarambi, uko niko twarokotse nubwo twamugaye. Turashimira Inkotanyi zaturokoye kuko iyo zitahaba twari kuba twarashize.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye yakoranywe ubukana n’ubugome budasanzwe, kuko mu minsi itatu Abatutsi basaga ibihumbi 51 bari bamaze kwicwa.

Yagize ati: “Hano mu Murenge wa Nyarubuye hari amateka yihariye kubera ko Jenoside yakoranywe ubukana n’ubugome budasanzwe, aho mu matariki twibuka mu minsi itatu kuva ku itariki ya 14 Mata kugeza ku itariki 16 Mata, aha ngaha muri Paruwasi hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 51.”

Yakomeje agaragaza ko kandi ubugome bwari hano bwari ndengakamere, kuko uwari perezida w’urukiko rwa Kanto rwa Rusumo, Rubanguka Evariste ari we wazanye igikekerezo kibi cyo kumena urusenda mu mirambo kugira ngo havumburwe abatari bapfa, ndetse batangira no kujya babarya imitima.

Yagize ati: “Aha Jenoside yakoranwe ubugome n’iy’icarubozo ridasanzwe aho uwari Perezida w’urukiko rwa Kanto rwa Rusumo, Rubanguka Evariste, ariwe wazanye igitekerezo cyo kumena urusenda mu mirambo kugira ngo havumburwe abatarapfa. Hari kandi n’uwitwa Cyasa, Habimana Emmanuel we yazanye gahunda yo kurya imitima y’abatutsi bamaze kwica.’

Meya Rangira kandi ashimira Ingabo za RPF Inkotanyi, ndetse na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kubera ko kuwa 29 Mata aribwo bageze Nyarubuye, ubundi bagahagarika Jenoside.

Ati: “Turashimira ingabo za RPF Inkotanyi kubera ko ku itariki ya 29 Mata nibwo zageze hano Nyarubuye, ni nabo kandi bahagaritse Jenoside muri aka gace no mu Gihugu cyose. Turashimira kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni we wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ubu tubayeho neza mu Gihugu.”

Mu Karere ka kirehe hari Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye rumwe mu nzibutso zo ku rwego rw’Igihugu, rukaba haruhukiye imibiri irenga ibihumbi 60.

Hari kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kirehe i Nyakarambi rwo ku rwego rw’Akarere rushyinguyemo mu cyubahiro Abatutsi basaga ibihumbi 12; n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyabitare mu Murenge wa Nyarubuye rushyinguyemo Abatutsi barenga 4,400.

 

 

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko amashuri bigamo yakongerwa
Amakuru

Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko amashuri bigamo yakongerwa

22/10/2026
Imvura yasambuye inzu 15 i Mushikiri, abaturage bibutswa kuzirika ibisenge
Ibiza

Imvura yasambuye inzu 15 i Mushikiri, abaturage bibutswa kuzirika ibisenge

22/10/2026
Kirehe: Abatujwe mu Mudugudu wa Nshungerezi bagaragaje impungenge bafite
Imiturire

Kirehe: Abatujwe mu Mudugudu wa Nshungerezi bagaragaje impungenge bafite

22/10/2026
Ngoma: Abahinzi basabwe gusimbuza imbuto zapfuye no guhinga ibihingwa byera vuba
Amakuru

Ngoma: Abahinzi basabwe gusimbuza imbuto zapfuye no guhinga ibihingwa byera vuba

22/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Uwamwezi warokotse Jenoside yaremewe inka

Nyagatare: Uwamwezi warokotse Jenoside yaremewe inka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU