Umunyamakuru Akimana Latifa wizihiza imyaka 25 amaze ari mu mwuga w’itangazamakuru, avuga ko uyu mwuga wamubereye indorerwamo y’uko abagore bashoboye.
Ibi yabitangarije MUHAZIYACU mu kiganiro cyihariye kuri uyu wa 07 Ukwakira nk’itariki itibagirana y’amateka mu buzima bwe, kuko kuri iyi tariki mu mwaka wa 2021 yizihizaga imyaka 25 amaze akora akazi k’itangazamakuru.
Akimana Latifa ni umubyeyi wubatse ufite umugabo n’abana batatu, hari ku itariki ya 07 Ukwakira mu mwaka w’i 1996 ubwo yashyikirizwaga ibaruwa y’akazi imwemerera gukora muri Ofisi ya Leta yari ishinzwe amatangazo (ORINFOR) icyo gihe yemerewe gukora akazi ko gusoma amakuru kuri Radiyo Rwanda.
Uyu munyamakuru w’inararibonye mu kiganiro cyihariye yagiranye na MUHAZIYACU yahamije ko uyu mwuga wamweretse neza ko abagore bashoboye, ati: “Icyo nabwira abagore ni ugukunda umurimo no kwigirira icyizere, ukibaza uti kubera iki ibyo bariya bahungu bakora njye ntabikora? Twese Imana yaduhaye ubushobozi bungana n’ubwa basaza bacu, hari abantu bazi ko abagore turi abanyantege nke ariko si byo.”
Akimana avuga ko mu myaka amaze akora uyu mwuga atigeze na rimwe akunda umuntu washaka kumugirira impuhwe ashingiye kuba yamufata nk’umunyantege nke, ibi ngo biri mu byamufashije muri iyi myaka yose, ndetse ngo nawe ntiyakundaga gusaba impushya zitandukanye.
Kuri iyi ngingo yo gusaba impushya dore uko Akimana abisobanura, yagize ati: “Wenda ni byo uko umubiri wacu uteye umugore aratwita akanabyara, ugasanga hari izindi nshingano zo mu rugo ariko ntibikwiye kuba urwitwazo cyane, igihe nabyaye ni byo n’umwana yagize ikibazo mujyana kumuvuza, ariko se kuki ntakumvikana n’umugabo wanjye ubutaha wa mwana akamutwara kwa muganga? Nanjye nkajya mu kazi.”
Aha niho ahera asaba abagabo kurushaho kwimakaza ihame ry’ubwuzuzanye mu muryango.
Ni urugendo rutari rworoshye
Mu myaka 25 amaze mu mwuga w’itangazamakuru, Akimana Latifa yemeza ko itangazamakuru ari umwuga usaba ubwitange no kwihangana, ndetse hari n’ibyemezo yagiye afata bikomeye, birimo nko gusubira mu ishuri akajya kwiga muri kaminuza ibijyanye n’itangazamakuru, akabihuza no gukomeza gukora akazi.
Muri iyi myaka 25 Akimana Latifa amaze akora mu itangazamakuru, imyaka 17 yose yayimaze asoma amakuru kuri Radiyo Rwanda, nyuma nibwo yaje koherezwa gukorera mu Ntara y’Iburasirazuba, yakoreye mu Karere ka Bugesera, ubu akorera mu turere twa Kayonza, Ngoma na Kirehe akaba ari umunyamakuru utara amakuru akanayatangaza kuri Radiyo na Televiziyo y’u Rwanda.
Mu buryo bugezweho bwo gukora hifashishijwe ikoranabuhanga (Digital) avuga ko bwamworoheye cyane agereranyije n’uburyo yakoragamo mbere(Analogue).
Yagize ati: “Uburyo bwa cyera byari ibintu bigoye cyane, washoboraga kugenda ukazana ibintu bifite amasaha atanu, n’ibikoresho twakoreshaga byari iby’icyo gihe nyine hari icyo twakoreshaga cyapimaga ibiro 12, naho ubu ufite agafata amajwi (Recorder) gapima amagarama macye hari n’abakoresha telefone (mu gufata amajwi n’amashusho)”.
Akomeza avuga ko ibyabaga byafashwe mu masaha atanu byatwaraga andi masaha atanu yandi yo kubikopiya, ikindi ni uko nk’umunyamakuru wasomaga amakuru kuri Radiyo Rwanda, hambere bakoreshaga uburyo bwa Fax (bwari ubutumwa bwanditse bwazaga kuri telephone zo mu nzu) kumva amakuru ku yandi maradiyo mpuzamahanga.
Hari aho byasabaga kuba ufite radiyo kasete bagafata amakuru kuri kasete, kugira ngo bongere kuyumva, agashyirwa mu Kinyarwanda, agatangarizwa Abanyarwanda kuri Radiyo, ni uburyo butari bworoshye kuko nta interineti yari ihari yabafasha kubona amakuru ku buryo bworoshye nk’uko bimeze ubu.

Ibyo yishimira muri iyi myaka 25
Umwuga w’itangazamakuru ni umwuga mwiza, utuma abantu bawukora baba ibirangirire by’umwihariko nka we wakoze igihe kinini avuga kuri Radiyo Rwanda ikora ari imwe (mu gutebya bamwe bayita Rukumbi).
Nk’uko byemezwa na Akimana Latifa ngo hari byinshi yabonye nk’inyungu yaba izifatika n’izidafatika, yagize ati: “Ubunyamakuru ni umwuga mwiza cyane, biguhuza n’abantu, ubyungukiramo inshuti si izo kuganira gusa no gusohokana, zikungura ibitekerezo mu mishinga imwe n’imwe nawe ushobora gukora.”
Umunyamakuru ujya gutara inkuru agira amahirwe yo kumenya byinshi, mu ngeri zose haba mu buhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’ubundi bumenyi rusange ibi nibyo bituma hari bamwe mu banyamakuru bashingiye kuri ubwo bumenyi nabo binjira mu bindi bikorwa bibyara inyungu, Akimana avuga ko ibi ari ibintu byo kwishimira kandi na we yagezeho.
Izina Akimana Latifa ryaramamaye cyane kugeza ubwo mu bice byinshi by’Igihugu uhasanga abana bitwa Akimana Latifa, bamwe mu babyeyi bise abana babo aya mazina bemeza ko babitewe n’urukundo bakunze uyu munyamakuru.
Kuri iyi ngingo nyiri ubwite yagize ati: “Ni uko maze igihe kinini mu itangazamakuru, buri munsi nivuga Akimana Latifa Akimana Latifa… ni bya bindi twita ngo ni ubusitari, abantu bakunda amazina y’ibyamamare rero.”
Muri iyi myaka kandi uyu munyamakuru avuga ko azirikana cyane uruhare rw’Umusaza Amabilisi Sibomana wamubaye hafi cyane agitangira akazi, akamufasha kugakunda, kukitangira, uyu musaza uri mu kiruhuko cy’izabukuru ngo niwe wagize uruhare rukomeye kugira ngo Akimana Latifa ajye kwiga kaminuza, dore ko muri ibyo bihe Akimana we atabyumvaga neza.
Hari ibibabaza Akimana mu itangazamakuru
Muri iyi myaka 25 Akimana Latifa amaze mu itangazamakuru, avuga ko yishimira ko hari itegeko ryagiyeho mu mwaka wa 2013 rivuga ku burenganzira bwo gutanga amakuru, n’ubwo iri tegeko rihari hari ikintu kimwe gihora mu mutwe w’uyu munyamakuru yumva ko gikwiye guhinduka.
Mu mvugo ye yagize ati: “Abantu bakwereka ikibazo ukagikoraho inkuru, ntabwo uba ufite umuti w’uwo mwanya, uba ugomba gushyikiriza icyo kibazo inzego zigishinzwe, hari igihe ubona ari ikibazo kidakomeye cyakabaye gikemuka ukabona ntigikemutse icyo kijya kimbabaza.”
Akimana avuga ko usibye no kuba ikibazo kitakemuwe ababazwa cyane n’amagambo y’urucantege rimwe na rimwe aherekeza kudakemura ikibazo cyagaragajwe n’itangazamakuru.
Yagize ati: “Rimwe na rimwe ni abantu badaha agaciro itangazamakuru bavuga ngo ubundi se si ibyo si ukuvuga gusa, ubu hari icyo biri butange mubihorere bavuge.”
Muri iyi myaka 25 amaze mu Itangazamakuru, Akimana Latifa aba mu miryango myinshi iharanira iterambere n’uburenganzira bw’abanyamakuru, kuri ubu ni umuyobozi w’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press.








AKIMANA Latifa, ni urugero rwiza rw’umugore utarategereje kakandi k’i Muhana kaza imvura ihise.
Abitegereza bazamuhe umwanya hejuru iyo, yakora abona n’uko agira inama abana b’abakobwa bamwe bumva ko bazabaho batavuntse.
Usibye ab’igitsinagore, wabereye ikitegererezo n’abagabo, kuko hari benshi twabyirutse twumva mukora hamwe, ariko ubu byananiye, kubera kwishinga amaraha n’ifaranga rya Leta.
Imana Iguhe umugisha, birashoboka ko hari n’abandi bakugwa mu ntege, nawe nguhaye umukoro wo guharanira ko bamenyekana, kuko akazi k’ubu kabona umugabo kagasiba undi.
Mfite number yawe nzakubwira byinshi utazi ko tukubonaho, ntusanzwe burya!!!!