Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano Gen. James Kabarebe yibukije urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba ko kuba Intwari bitandukanye no kuba igihazi, ahubwo ko ari ukwanga ikibi no kukirwanya.
Yabigarutseho kuri uyu wa 31 Mutarama mu karere ka Kayonza, ahahuriye urubyiruko rwiga muri kaminuza 8 ziri mu Ntara y’Iburasirazuba rurimo gusoza ibyiciro by’amashuri bigamo.
Ni mu biganiro byateguwe n’Intara y’Iburasirazuba byatumiwemo Minisitiri w’uburezi Dr Uwamariya Valentine, umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano Gen James Kabarebe, abo muri Minubumwe, n’urubyiruko rw’abakorerabushake.
Muri ibi biganiro byari bifite insanganyamatsiko y’Ubutwari mu banyarwanda, agaciro kacu, Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano Gen. Kabarebe yagarutse ku butwari, agira ati: “Ubutwari bukenera izindi ndangagaciro nyinshi kugira ngo bugire ireme, hari abibeshya ubutwari bakabugereranya n’ubuhazi cyangwa guhubuka, ubutwari ntabwo ari ukurwana gusa ngo urarasana uratinyuka hari igihe uko gutinyuka bihinduka guhubuka, ubutwari si ubuhazi.”
Gen. Kabarebe yakomeje asaba urubyiruko gukoresha imbaraga rukagera ikirenge mu cya bakuru babo, na ba se, kuko bo ibyo bagombaga gukora byo kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda byakozwe ahubwo bigomba gusigasirwa; yabibukije ko umutwaro munini ubu urubyiruko rusigaranye ari uwo gusigasira ibyagezweho.
Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine ubwo yatangizaga ibi biganiro yagarutse ku ndangagaciro zikwiye kuranga intwari, yagize ati: “Intwari y’igihugu ni umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje, kivamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura n’ubwitange buhebuje, akirinda ubugwari mu migirire ye ntagamburuzwe n’amananiza.”
Minisitiri Dr Uwamariya yakomeje avuga ko mu zindi ndangagaciro ziranga intwari harimo kugira umutima ukomeye kandi ucyeye, gushyigikira icyiza, kugaragaza ikibi no guhangara kukirwanya, gukunda igihugu no gukunda cyane abanyagihugu, kwitanga ukirengagiza inyungu zawe bwite ahubwo ukareba inyungu rusange, kugira ubushishozi, bisaba kugira ubwamamare mu butwari.
Mu bindi biranga umuntu ufatwa nk’intwari kandi harimo kuba intangarugero igihe cyose, kurangwa n’ibikorwa bihebuje bibera abandi urugero rwiza, kuba umunyakuri ukamagana ikibi ntutinye ingaruka byakugiraho, bisaba kandi kugira ubupfura n’ubumuntu no kugira umutima ukunda.
Bamwe mu banyeshuri bakurikiye ibi biganiro MUHAZIYACU yaganiriye nabo bemeza ko ibi biganiro bahawe babikuyemo byinshi, nk’uko byemezwa na Muhoracyeye Grace, Umunyeshuri muri East Africa University Rwanda wagize ati: “Kuri njye icyo ntwaye kizira ni ukugambanira igihugu cyanjye, iki gihugu kibohorwa twari abana bato uko nagiye niga nasobanukiwe amateka y’igihugu cyacu, rero kuri njye niyemeje gukunda igihugu cyanjye.”
Musanabo Hycenthe ni umunyeshuri muri IPRC Gishari, yagize ati: “Umuco wo gukunda igihugu ni wo nshyize imbere sinisuzugure ko ndi umukobwa nkumva ko ubutwari busaba kwanga ikibi no kukirwanya ntareba inyungu zanjye gusa ahubwo ndeba inyungu rusange.”
Bakundukize Jacques ni Umuyobozi w’umuryango Plan International Rwanda mu Ntara y’ Iburasirazuba bakaba barafatanyije n’intara gutegura ibi biganiro, yemeza ko muri gahunda bafite harimo gutinyura umwana w’umukobwa, yagize ati: “Twifuza ko urubyiruko rwarebera ku batubanjirije bakareba gahunda z’igihugu zihari, bakamenya gusesengura ibibazo bihari, no kumenya kubishakira ibisubizo.”
Urubyiruko rwatumiwe muri ibi biganiro ni 435 rwaturutse mu mashuri makuru na za kaminuza 8 biri mu Ntara y’Iburasirazuba, hakiyongera abahagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake, ndetse n’abagize inama y’igihugu y’urubyiruko.









