Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yo mu Karere ka Gatsibo barasaba ubuyobozi ko bwabafasha kujya bajyana abarezi by’umwihariko ab’amateka n’abana kujya mu ngendoshuri zitandukanye kuko bibafasha gusobanukirwa.
Ibi aba bayobozi babivuze nyuma y’uko bakoze urugendoshuri rwo gusura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu bavuga ko bungukiyemo byinshi, kandi byaba byiza bigeze ku barezi ndetse n’abana ku buryo abarezi byabafasha kwigisha ibyo biboneye n’amaso yabo kandi n’abana byaborohera kubyumva kuko baba barabibonye.
Bamwe mu baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko abanyeshuri n’abarezi bakoze ingendoshuri byatanga umusaruro kuko bajya bahuza ibyo basoma n’ibyo babonye.
Bukenya Edouard ni umuyobozi w’ikigo cy’amashuri giherereye mu Murenge wa Kabarore yagize ati: ”Abanyeshuri bigishijwe ndetse bagahabwa amahirwe yo gusura ayo mateka n’abarezi babo byatuma bakura bakunda u Rwanda cyane.”
Ngezahayo Theoneste na we ni umuyobozi w’ikigo cy’amashuri, yagize ati: ”Ubuyobozi bw’Akarere turabusaba ko bazashyigikira igitekerezo cyo kuzana abarezi n’abanyeshuri nk’uko kuri twe abayobozi babikoze, kandi bakaduherekeza nk’uko babikoze.”
Uwamungu Faustin na we yagize ati: ”Icyo twifuza cyane ni uko abana n’abarezi bajya kwigira aho amateka aba yarabereye ibyo basoma bakabihuza n’ibyo babonye, turasaba ko hajya hategurwa ingendoshuri cyane cyane ku barimu kugira ngo ibyo bigisha babyigishe ariko babigezeho n’abana bategurirwe indendoshuri babihuze n’ibyo biga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline avuga ko babanje kujyana itsinda rito rizagera ku bantu benshi bakabyigisha, ariko n’ibindi byiciro byiganjemo urubyiruko nabyo bizakurikiraho.
Ati: ”Intambwe ya mbere ni uko twabanje itsinda rito kandi rizagera ku bantu benshi bakabyigisha nk’uko biri mu nshingano zabo, rero mu karere ka Gatsibo twatangiye ibyiciro bitandukanye, dufite muri gahunda kuzana ikiciro cy’urubyiruko mu byiciro bitandukanye, ariko abarezi bazaba batubereye ku ruhembe rwo kwigisha ibyiciro bahagarariye.”
Inkuru bifitanye isano: Gatsibo: Abasuye umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu basabwe gusangiza amateka abo bayobora






