Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko kwigira ubutwari ku ngabo z’Igihugu, ashimangira ko ubwitange, gukorana umurava no kwiyemeza intego kandi ukayigeraho ko aribyo bikwiye kuranga urubyiruko rw’u Rwanda rukaba indashyikirwa mu byo rukora.
Ibi Minisitiri Mbabazi yabigarutseho ku gicamunzi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Mutarama ubwo yitabiraga umukino usoza amarushanwa y’Ubutwari ya gisirikare wahuje Republican Guard na Special Operation Forces kuri sitade y’Akarere ka Bugesera.
Agaruka ku rubyiruko rwitabiriye uyu mukino, Minisitiri Mbabazi yagize ati: “Benshi baje hano kugira ngo barebe ibikorwa by’izi Nkotanyi; nagira ngo mbasabe kugira ngo mubigireho; umuhati bagira, kwiyemeza, discipline, ubwitange gukorana umurava, kwiyemeza intego kandi ukayigeraho; ibyo nibyo bikwiye kuturanga cyane cyane urubyiruko rw’u Rwanda. Ntiturangazwe n’ibibonetse byose ahubwo tujye tuba indashyikirwa mu byo dukora kandi birashoboka kuko urugero rw’Intwari twizihiza tariki 01 z’ukwezi kwa Kabiri na nyuma yaho n’ibikorwa by’indashyikirwa twifuriza abaturarwanda, ntabwo twabigeraho tutari Intwari.”
Yakomeje ashimira ingabo ku bwo kwitabira ibikorwa bya siporo nyuma y’akazi ko kurinda umutekano w’igihugu ati: “Nagira ngo nshimire ingabo z’igihugu ku bikorwa byinshi mukora atari ibya siporo gusa no kwidagadura. Bitugaragariza y’uko mwatojwe neza n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Twari tuzi ko muzi kurinda umutekano ariko ntitwari tuzi ko mufite n’izi mpano.”
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen Maj Murasira Albert witabiriye uyu muhango wo gusoza amarushanwa y’ubutwari, yibukije ko siporo mu ngabo z’u Rwanda ari gahunda yunganira imyitozo ya gisirikare.
Ati: “Ndibutsa ko siporo mu ngabo z’u Rwanda ari gahunda isanzwe ariko yunganira imyitozo ya gisirikare kugira ngo abasirikare barusheho gusabana, barusheho guhura ariko cyane cyane amarushanwa nk’aya ateguwe mu gihe twibuka Intwari zacu, aba agamije kwerekana ko n’abasirikare baba bashaka buri gihe guhiganwa kugira ngo batere imbere kandi bagaragaza wa muco wo guhura bagashyira hamwe bakagaragaza ubutwari, bagaragaza ko baba bashaka buri gihe kuba indashyikirwa.”
Nyuma y’uyu mukino w’umupira w’amaguru wahuje Republican Guard na Special Operation Forces warangiye abasirikare ba Republican Guard batsinze abo muri Special Force ibitego 2-1.
Hahemwe amakipe yitwaye neza muri siporo zitandukanye harimo no kumasha ndetse hanahembwa abantu ku giti cyabo bitwaye neza mu marushanwa ya gisirikare.











