Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukamana Marceline yavuze ko ubukangurambaga bw’isuku buri kugira umusaruro kuko abaturage bamaze kumva ko isuku ari iya buri wese, anavuga ingamba bafashe kugira ngo isuku irusheho gukomeza kwimakazwa.
Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo hakiri urugendo kugira ngo isuku igerweho ku rwego rwifuzwa, aho bigeze bishimishije, ati: “Birumvikana isuku ni urugendo ariko navuga ko bishimishije uhereye igihe twatangiriye ubu bukangurambaga nk’uko nabikubwiye, kuva muri Gicurasi tukaba tugeze mu kwezi kwa 11, icya mbere cyo ubona hari impinduka. Duhereye wenda nko ku mirenge iri ku mihanda, bamaze gutora umuco w’isuku, aho mbere wajyaga ubona hari imyanda mu muhanda, amacupa abantu bajugunye n’indi myanda yose abantu bagenda bajugunya ariko n’ubireba, tubona isuku ubungubu imaze gufata umurongo cyane.”
Yakomeje ahamya ko umusaruro kugeza ubu bamaze kubona ari uko abantu bagenda babigira ibyabo.
Ati: “Ni ukuvuga ngo wa muco tuvuga, tubona uyu mwaka uzajya kurangira koko umuntu yarabigize ibye, yumva ko agomba kujya ahantu akarabye, yumva ko niba agiye ahantu hahurira abantu benshi atagomba kuhata imyanda, n’ibindi.”
Muri ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: “Isuku hose itangirira kuri njye,” hakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo gukubura imihanda, n’indi bigamije kwimakaza umuco w’isuku mu baturage.
Iki gikorwa kiba buri wa Gatanu, aho Ubuyobozi bw’Akarere buzindukira mu murenge watoranyijwe kugenzura uko isuku yitabwaho.
Kuwa Gatanu tariki 17 Ugushyingo, cyabereye mu Murenge wa Rugarama, mu isanteri ya Rwagitima, aho Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwabyukiye muri iyi gahunda y’ubugenzuzi mu gikorwa cy’Igitondo cy’Isuku, hagamijwe kureba niba koko isuku yubahirizwa uko bikwiye.
Nk’uko Visi Meya Mukamana yabivuze, imirenge isurwa itabimenyeshejwe mbere ariko iyo bahageze basanga isuku yarahagurukiwe biturutse kuri ubu bukangurambaga.
Ubu bukangurambaga bw’Igitondo cy’Isuku bufite insanganyamatsiko igira iti: “Isuku hose itangirira kuri njye” ni gahunda yatangiye mu gihugu hose muri Gicurasi uyu mwaka, ifite intego yo gukangurira abaturage kurangwa n’isuku bakayigira umuco izamara umwaka ariko ibikorwa by’isuku byo bigakomeza kwitabwaho.







