Nyuma y’umuganda usoza Nzeri, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashishikarije abaturage guca imirwanyasuri mu mirima yabo, kugira ngo bafate amazi igihe imvura iguye ari nyinshi ibikorwa byabo ntibyangizwe n’isuri.
Nyuma y’umuganda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeri 2022, aho ubuyobozi bw’Akarere bwifatanije n’abaturage bo mu murenge wa Kiziguro mu kagari ka Rubona wibanze ku gucukura imirwanyasuri mu mirima ya baturage.
Meya Gasana yagize ati: ’’Tudaciye imirwanyasuri kuri iyi misozi murabona ko aya mazi amanuka yakomeza kwangiriza imyaka yanyu muba mwarahinze, murasabwa rero guca imirwanyasuri kugira ngo duce intege amazi amanuka ku musozi ku buryo naza azasanga imirwanyasuri ihari, ifumbire dushyira mu murima wacu amazi ntayitembane.”
Meya Gasana Richard kandi yasabye abaturage ko bakomeza kwimakaza ihame ry’uburinganire umugabo n’umugore bafashanya kugira ngo iryo hame rigerweho bubaka umuryango ubaho mu bwumvikane kandi ufite umutekano.
Ati: “Nta muntu uruta undi yaba umugabo cyangwa umugore bose barangana, mu mibanire yanyu mugomba kuzuzanya kugira ngo urugo rwanyu rugere ku iterambere mwese mufatanyije kandi ntago byikora mugomba kubiharanira.”
Yakomeje avuga ko umutekano wo mu muryango ariwo shingiro ry’umutekano w’igihugu aho yabwiye abaturage ko bagomba kugira umuryango uzira amakimbirane kugira ngo igihugu nacyo kigire umutekano.
Hakuzimana Alphonse ni umwe mu baturage bitabiriye umuganda, utuye i Kiziguro yavuze ko bamenye ibyiza byo gucukura imirwanyasuri, ati: “Imirwanyasuri tuzi akamaro kayo kuko tugenda tubona aho yacukuwe ko hava umusaruro, ubundi wasangaga mbere tutabikozwa twumva ko gucukura imirwanyasuri ari ukwangiriza ubutaka ariko ubu twarasobanukiwe.”
Muri iki gihe cy’imvura, Akarere ka Gatsibo gakomeje kwibanda cyane mu gucukura imirwanyasuri ahantu hari ubuhaname ndetse n’ahandi aho imvura ishobora kugwa ari nyinshi ibikorwa by’abaturage bikangirika.







