Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butangaza ko bufite gahunda yo kungera umusaruro w’ubuhinzi ukikuba hafi kabiri binyuze mu gushishikariza abahinzi guhinga kinyamwuga.
Ni akarere kashyize imbere ubuhinzi, aho gafite ubutaka buhuje buri kuri hegitari ibihumbi 24.
Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Sekanyange Jean Leonard yavuze ko mu bihingwa bitandukanye bahinga bafite gahunda yo kongera umusaruro bezaga.
Yagize ati: “Mu Karere ka Gatsibo tureza cyane, nko ku bigori twifuza kuzabona toni zirenze izo twari duzanzwe tweza, aho usanga umuhinzi 1 yeza toni 50 cyangwa toni 100 bitewe n’ukuntu yahinze neza, turi ku kigereranyo cya toni zikabakaba 5 kuri hegitari, ntabwo ari umusaruro mwiza twakwishimira. Intego yacu cyangwa icyo twifuza n’uko kuri hegitari hakwiye kuvaho toni hagati 8 cyangwa 10; ni bwo twaba dukoze neza kuko wahinze neza ugashyiramo ibisabwa byose mu butaka, ukabifumbira, ukabagara, toni 10 wazisarura”.
Yakomeje agira at: “Tugomba kongera ubuso duhinga ahubwo twakongera gukurikirana umurima kugira ngo tuzabone umusaruro uhagije kuri hegitari, ni yo ntego dufite yo kugera kuri toni hagati y’umunani n’icumi tuvuye kuri toni eshanu tweza mu bigori.”
Sekanyange yakomeje ati: “Ku bishyimbo naho turahinga tukeza, ubona ko tukiri hasi mu musaruro, turacyafite toni hafi ebyiri kuri hegitari naho turifuza ko twahinga neza tukazamuka tukagera kuri toni enye, eshanu kuko birashoboka. Duhinga kandi umuceri, aho dufite koperative eshatu zihinga umuceri, ni koperative zikomeye mu karere kacu, zihinga neza ku buryo zihaza uruganda rw’ umuceri (Gatsibo Rice) dufite mu karere, ndetse tunasagurira n’izindi nganda, ziturutse hirya no hino, umuceri nawo dufite gahunda yo kuzamura toni tweza tukava kuri toni esheshatu tukagera kuri toni 10.”
Visi Meya Sekanyange akomeza avuga ko bakomeje no gushyira imbaraga mu gihingwa cy’urutoki, ati: “Mu Murenge wa Kiziguro mu Kagari ka Mbogo, akagari kose gahinga urutoki gusa, basarura bakagura ibindi bakeneye, Umurenge wa Remera, Kiramuruzi, Gitoki ndetse n’Umurenge wa Murabi; iyo mirenge ihinga urutoki bigafasha abahinzi kwiteza imbere.”
Akarere ka Gatsibo kamaze imyaka itatu ari ko karere ka mbere keza ikawa nyinshi mu Rwanda, nibura buri mwaka keza toni zisaga 2,000, ndetse ubuyobozi bw’Akarere bwemeza ko umwaka ushize umusaruro wa kawa wari hafi toni ibihumbi bitatu bya kawa itunganije neza.
Yagize ati: “Twizera ko ikawa twagize nk’ikirango nk’igihingwa cy’ Akarere ka Gatsibo tuzakomeza kuyifata neza kugira ngo imirenge igera ku 8 ihinga kawa, ikomeze izamure cyane cyane ingano, n’ubwiza bwa kawa mu karere kacu.”
Visi Meya Sekanyange avuga ko abahinzi basabwa kugira intego yo kongera ingano babona kuri hegitari, bagaharanira kongera ingano y’umusaruro kandi bagakora kinyamwuga, kandi bagakora bagamije kunguka ndetse bagasuzuma niba ibyo bashoyemo bimaze kubaha umusaruro n’inyungu.
Abaturage bo muri ako karere na bo bavuga ko ubuhinzi ari ingirakamaro mu mibereho yabo.
Maniraguha Silas yagize ati: “Ubuhinzi budufatiye runini turahinga umusaruro dukuyemo ukadufasha kwikemurira ibibazo, twishyura mitiweri, tujyana abana ku ishuri ndetse tubona n’ibidutunga bivuye mu buhinzi.”
Nkunda Emmanuel na we ati: “Turahinga tukeza maze tukiteza imbere, nkatwe guhinga mu gishanga cy’umuceri iyo dusaruye tubona uwo kurya ndetse tukanajyana ku isoko tukabona amafaranga, tukagura ibindi dushaka twe tudahinga. urumva ko rero ubuhinzi ntacyo twabunganya.”







