MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Abaturage basaga miliyoni ebyiri bazitabira amatora bahawe umukoro

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
03/05/2024

Mu Ntara y’Iburasirazuba habarurwa abaturage barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 200 bari kuri lisiti y’itora, ubwinshi bw’aba baturage butuma basabwa kugira uruhare mu mitegurire n’imigendekere myiza y’amatora.

Komisiyo y’amatora mu Rwanda-NEC itangaza ko mu Ntara y’Iburasirazuba muri aya matora yo ku wa 15 Nyakanga 2024 ariyo ntara izaba ifite abaturage benshi bazatora, ibi bituma hari umwihariko ukenewe mu migendekere myiza yayo aho ubuyobozi busabwa gufatanya n’abaturage birinda ko hari icyasha cyazagaragara muri aya matora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora Munyaneza Charles yasobanuye ko mu matora aheruka ya Perezida wa Repubulika ubwitabire bw’abatoye bwari ku kigero cya 98.3%, aha niho Perezida wa Komisiyo y’amatora Gasinzigwa Oda yahereye agira icyo asaba abayobozi n’abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yagize ati: “Icyo dusaba abaturage ni ukwitegura aya matora yo ku wa 15 Nyakanga kandi bakazaba ari benshi hakiri kare nk’uko amategeko abiteganya”.

Ikindi basabwa ni ukwitabira igikorwa cyo gukosora lisiti y’itora utarikosoza cyangwa se utarireba kuri lisiti y’itora na we akaba yabikora ndetse ubu byarorohejwe kuko iyi lisiti wayikosozaho wifashishije telefone aho ukanda *169# ugakurikiza amabwiriza.

Kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 30 Gicurasi hazabaho igikorwa cyo kwakira kandidatire z’abifuza kuzahatana ku mwanya wa Perezida wa Repuburika n’abadepite haba abazatangwa n’imitwe ya politiki cyangwa abaziyamamaza ku giti cyabo, kuri iki gikorwa Gasinzigwa yagize ati: “Iki gikorwa muzagikurikirane kandi muzashyigikire abo mwifuza kuzatora, ibi byose tuzabikore twimakaza umutekano hirindwa imvururu aho zava hose”.

Bimwe mu bizibandwaho muri aya amatora dore ko ari ubwa mbere hazaba hahujwe amatora ya Perezida wa Repubulika n’aya abadepite, ni uko hazongerwa ibyumba by’amatora, kandi buri muturage akamenya ko azatora inshuro ebyiri ubwa mbere azahera kuri Perezida wa Repubulika narangiza akurikizeho abadepite.

Hazibandwa ku mutekano ndetse no kugena uko igikorwa cyo kubarura amajwi kizagenda, aha hagarutswe ku ngamba zihariye ahari site z’itora hataragera amashanyarazi ndetse ibi buri karere kahawe umukoro wo kubyitaho no kumenya neza ikizakorwa kugira ngo amatora arusheho kugenda neza.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence asanga aya matora akwiye gutegurwa neza ku mpande zose abaturage bakayamenyeshwa biciye mu nzira zose, haba mu nama zitandukanye, mu bikorwa bihuza abantu benshi, mu nsengero aha hose abayobozi b’inzego z’ibanze bakaba bagomba kurushaho gukangurira abaturage kuzitabira amatora kuko ari inshingano za buri munyagihugu wese.

Gasinzigwa Oda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026
Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge
Urubyiruko

Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abayobozi bahuguwe ku burenganzira bw’abana n’urubyiruko bafite ubumuga

Kirehe: Abayobozi bahuguwe ku burenganzira bw'abana n'urubyiruko bafite ubumuga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU