Mu Ntara y’Iburasirazuba habarurwa abaturage barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 200 bari kuri lisiti y’itora, ubwinshi bw’aba baturage butuma basabwa kugira uruhare mu mitegurire n’imigendekere myiza y’amatora.
Komisiyo y’amatora mu Rwanda-NEC itangaza ko mu Ntara y’Iburasirazuba muri aya matora yo ku wa 15 Nyakanga 2024 ariyo ntara izaba ifite abaturage benshi bazatora, ibi bituma hari umwihariko ukenewe mu migendekere myiza yayo aho ubuyobozi busabwa gufatanya n’abaturage birinda ko hari icyasha cyazagaragara muri aya matora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora Munyaneza Charles yasobanuye ko mu matora aheruka ya Perezida wa Repubulika ubwitabire bw’abatoye bwari ku kigero cya 98.3%, aha niho Perezida wa Komisiyo y’amatora Gasinzigwa Oda yahereye agira icyo asaba abayobozi n’abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yagize ati: “Icyo dusaba abaturage ni ukwitegura aya matora yo ku wa 15 Nyakanga kandi bakazaba ari benshi hakiri kare nk’uko amategeko abiteganya”.
Ikindi basabwa ni ukwitabira igikorwa cyo gukosora lisiti y’itora utarikosoza cyangwa se utarireba kuri lisiti y’itora na we akaba yabikora ndetse ubu byarorohejwe kuko iyi lisiti wayikosozaho wifashishije telefone aho ukanda *169# ugakurikiza amabwiriza.
Kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 30 Gicurasi hazabaho igikorwa cyo kwakira kandidatire z’abifuza kuzahatana ku mwanya wa Perezida wa Repuburika n’abadepite haba abazatangwa n’imitwe ya politiki cyangwa abaziyamamaza ku giti cyabo, kuri iki gikorwa Gasinzigwa yagize ati: “Iki gikorwa muzagikurikirane kandi muzashyigikire abo mwifuza kuzatora, ibi byose tuzabikore twimakaza umutekano hirindwa imvururu aho zava hose”.
Bimwe mu bizibandwaho muri aya amatora dore ko ari ubwa mbere hazaba hahujwe amatora ya Perezida wa Repubulika n’aya abadepite, ni uko hazongerwa ibyumba by’amatora, kandi buri muturage akamenya ko azatora inshuro ebyiri ubwa mbere azahera kuri Perezida wa Repubulika narangiza akurikizeho abadepite.
Hazibandwa ku mutekano ndetse no kugena uko igikorwa cyo kubarura amajwi kizagenda, aha hagarutswe ku ngamba zihariye ahari site z’itora hataragera amashanyarazi ndetse ibi buri karere kahawe umukoro wo kubyitaho no kumenya neza ikizakorwa kugira ngo amatora arusheho kugenda neza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence asanga aya matora akwiye gutegurwa neza ku mpande zose abaturage bakayamenyeshwa biciye mu nzira zose, haba mu nama zitandukanye, mu bikorwa bihuza abantu benshi, mu nsengero aha hose abayobozi b’inzego z’ibanze bakaba bagomba kurushaho gukangurira abaturage kuzitabira amatora kuko ari inshingano za buri munyagihugu wese.








