MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Imurikabikorwa ryasigiye abahinzi isomo ryo guhinga kinyamwuga

Joselyne UwiringiyimanaYanditswe na Joselyne Uwiringiyimana
16/06/2024
Mu bikorwa byamuritswe higanjemo iby'ubuhinzi

Mu bikorwa byamuritswe higanjemo iby'ubuhinzi

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa ribasigiye isomo ryo gukora ubuhinzi bwabo mu buryo bwa kinyamwuga, bityo ko bakazarushaho kubona umusaruro wisumbuye mu buhinzi bwabo kugira ngo bihute mu iterambere.

Ibi byagarutsweho ubwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena, hasozwaga Imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry ‘Akarere (JADF) ry’Akarere ka Gatsibo

Niyonizeye Valens yagize ati: “Mu buhinzi nakuyemo isomo ryo guhinga neza kugira ngo mbone umusaruro uhagije wo kujyana ku isoko ndetse n’Igihugu gitere imbere.”

Kayitesi Claudine na we avuga ko iri murikabikorwa ryamwigijishe guhinga afite intego, ibyo bikazatuma yeza byinshi kandi yahinze ubuso buto.

Abitabitiye iri murikabikorwa bavuga ko uretse kunguka amafaranga ngo byanabahaye andi mahirwe yo kumenyekanisha ibyo bakora.

Ayingeneye Apoline yagize ati: “Inyungu ziri hano cyane ni uko bigiye gutuma ibikorwa byacu bimenyekana hirya no hino mu Gihugu.”

Himbaza John na we ati: “Nk’abikorera cyane cyane rino murikabikorwa ryadufashije mu kwamamaza ku bantu, guhera ku bacuruzi bakomeye barangura byinshi ndetse kugera ku muturage wo hasi washakaga kamwe abenshi wasanga batazi ko mu Rwanda hakorerwa mavuta, isabune ndetse n’ibi twazanye hano.”

Abafatanyabikowa bamuritse ibyo bakora bitandukanye ariko ibyinshi muri byo bishingiye ku ubuhinzi n’ubworozi dore ko ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi by’iterambere aka karere gashingiyeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Sekanyange Jean Leonard avuga ko gukora ibikorwa nk’ibi by’imurikabikorwa ari nk’urugendoshuri kugira ngo abaturage banoze ibyo bakora.

Ati: “Ahangaha muri iri murikabikorwa rero ni nk’urugendoshuri ni ho abaturage baza bakahigira byinshi cyane.”

Sekanyange yakomeje agira ati: “Abaturage bahakura n’ubundi bumenyi butandukanye nubwo bari bafite, bishobora gutuma barushaho gukora neza bakabona umusaruro uhagije.”

Iri murikabikorwa ry’abafatanyabikorwa riba buri mwaka mu Karere ka Gatsibo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwatangaje ko bugiye gusuzuma uburyo iri murikabikorwa umwaka utaha wa 2025 amasaha yo gukora yaziyongera ndetse rimare iminsi irenga irindwi.

Mu bikorwa byamuritswe higanjemo iby’ubuhinzi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Joselyne Uwiringiyimana

Joselyne Uwiringiyimana

Izo bijyanye

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026
Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge
Urubyiruko

Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abacururizaga hanze ku muhanda bishimiye isoko bubakiwe

Kirehe: Abacururizaga hanze ku muhanda bishimiye isoko bubakiwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU