Nyuma y’uko bamwe mu bahinga mu bishanga bitandukanye byo mu Karere ka Gatsibo bagaragaje ko bifuza gutunganyirizwa n’ibindi na byo bikabyazwa umusaruro, ubuyobozi bw’aka karere bwagaragaje icyo buteganya kubikoraho.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yagaragaje ko kugeza ubu hari ibishanga byatunganyijwe kandi biri kubyazwa umusaruro ndetse bikanateza imbere amakoperative abikoreramo.
Yagize ati: “Ibishanga byatunganyijwe bibyara umusaruro, bifitiye akamaro abaturage bacu ndetse n’amakoperative abikoresha amaze kwiteza imbere. Ibishanga bitunganyije mu Karere kacu ni byinshi ariko nibanze kuri bitatu bihingwamo umuceri birimo Igishanga cya Kanyonyomba gikorerwamo na Koperative CORIMAK, icya Ntende gikoreshwa na COPRORIZ Ntende hari n’icya Rwangingo gikoreshwa na Koperative Ubumwe Gatsibo.”
Yavuze ko ari koperative zihinga umuceri ariko hakaba n’ibindi bishanga byatunganyijwe neza birimo andi makoperative ahinga ibigori, soya n’ibishyimbo; icya COOPCUMA kiri muri Rugarama, icya Remera, CAPRORE Intambwe, n’ibindi bishanga biri hirya no hino.
Visi Meya Sekanyange yakomoje no kuri gahunda akarere gafite yo gutunganya ibindi bishanga mu rwego rwo kongera umusaruro uva mu buhinzi, avuga ko bafite ibindi bishanga binini birimo icya Warufu n’icya Kabeza bizakorerwa inyigo mu mwaka w’ingengo y’imari utaha na byo bikazatunganywa.
Yagize ati: “Dufite ibindi bishanga binini kandi bikeneye kuba byatunganywa kugira ngo na byo bibyazwe umusaruro, abaturage babone akazi ariko n’ibihingwa bahinzemo bibe byavamo umusaruro udufasha gutunga abaturage bacu. Hari igishanga rero cya Warufu kiri muri gahunda yo kuzatunganywa, ni igishanga gifite hegitari zirenga 600; ubwo 600 ni igipande kimwe ariko cyose ukigiyemo wabona ko ari kinini cyane. Aho twabonaga ko hatunganywa muri faze (kiciro) ya mbere, ni izo hegitari 600.”
Yongeraho ko hari ikindi gishanga cya Kabeza, na cyo kikaba ari igishanga kinini kigera kuri hegitari 400, kiri hagati y’imirenge ya Gitoki na Kabarore, na cyo ngo gikeneye gutunganywa, ubu barimo kwegera abafatanyabikorwa ku buryo hari icyizere cy’uko na cyo gishobora kuzatunganywa kugira ngo kijye gihingwamo umuceri.”
Yagize ati: “Gihinzwemo umuceri byadufasha ku ruganda dufite mu karere kacu rutunganya umuceri, kugira ngo ubushobozi rufite bwo gutunganya umuceri tutarabasha guhaza, bizadufashe kugira ngo urwo ruganda rukore ijana ku ijana.”
Asobanura ko biri muri gahunda; barateganya ko nibikunda, umwaka utaha bashobora gutangira inyigo, ubushobozi bwazaboneka ibyo bishanga bigatunganywa kugira ngo bibyazwe umusaruro.






