Ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe kiracyahangayikishije hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu karere ka Gatsibo hakigaragara imibare myinshi, bafashe ingamba zirimo gukora ubukangurambaga no gufasha abana batewe inda mu bigendanye n’ubutabera n’ibindi.
Tariki ya 15 Gashyantare 2023 nibwo hazatangizwa ubu ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: ”Turengere umwana twubake u Rwanda twifuza” buzamara ukwezi, bukazakorwamo ibikorwa byinshi bireberana n’ubuzima bw’umwana ariko intego nyamukuru ari ugukumira ikibazo k’inda ziterwa abangavu.
Ni ubukangurambaga bugiye kuba mu gihe ubu mu Karere ka Gatsibo habarurwa abangavu batewe inda imburagihe bagera kuri 892, babiri muri bo bazitewe bari munsi y’imyaka 14, naho abari hagati y’imyaka 14 na 17 ni 235; mu gihe abari hejuru ya 18 ari 655.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yavuze ko nyuma yo kubona ko imibare y’abana baterwa inda ikiri hejuru hari ibyo batekereje nk’ingamba kandi zimwe zatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Ati: ”Ni ikibazo gihangayikishije, rero tumaze kubona ko imibare ikiri hejuru hari ibyo twatekereje nk’ingamba icya mbere twasizeho umukozi ushinzwe ibikorwa birebana n’abana kugira ngo afatanye n’izindi nzego za leta babashe gukurikirana abana haba mu gukora ubukangurambaga mu mashuri n’ibindi. Ikindi ni ugushyiraho abakozi basobanurira abaturage ibyaha n’amategeko abigena no gushyiraho za Kalabu mu mashuri zishinzwe kurengera umwana hakabaho n’umwarimu uzishinzwe.”
Mukamana kandi avuga ko impamvu nyamukuru babona ituma abana baterwa inda ituruka ku muryango, agasaba ababyeyi guhuza imbaraga n’ubuyobozi kugira ngo iki kibazo gicike.
Ati: ”Ahanini nk’ubuyobozi iyo twicaye n’abandi dufatanya tugasesengura, dusanga bituruka ku kudohoka k’ umuryango hari ukudohoka ku nshingano kw’ababyeyi no gutwara ibintu nabi ngo umwana ntagihanwa, ikindi kandi ni abana batanyurwa n’ibyo iwabo bafite bagashaka ibiheze bigatuma bagwa mu bishuko, turasaba ababyeyi ngo duhuze imbaraga kuko uruhare rw’ababyeyi ni ingezi n’abafatanyabikorwa.”
Yavuze ko muri ubu bukamburambaga bazakorana n’ibigo by’amashuri bafatanyije n’ubuyobozi bw’ishuri n’abarezi no kubakangurira gukurikirana abana, ndetse buzakorwa no mu nteko z’abaturage.
Bamwe mu baturage bavuga ko intandaro yo guterwa inda ku bana bakiri bato ari ababyeyi birengagiza inshingano zabo ku bana.
Uwitwa Irafasha utuye mu murenge wa Kabarore yagize ati: ”Abana baterwa inda zitateganyijwe akenshi uruhare rw’umubyeyi ruba rurimo, hari ukuntu umwana asaba nk’ibikoresho by’ishuri umubyeyi ntabimuhe yaba afite undi muntu ku ruhande umubwira ko yabimuha akemera kubifata agahera aho amutera ya nda; icyakorwa ababyeyi nibageregeze guha abana ibyo bakeneye kandi begere abana babagire inama.”
Umukozi washyizweho n’Akarere ushinzwe kurinda no kurengera umwana Sebatware Clement uherutse guhabwa na moto izajya imufasha gukurikirana abana, na we yasabye ababyeyi kwita ku bana kuko nubwo bakora aribo b’ibanze kugira ngo umwana atazahura n’iki kibazo; asaba n’abana kunyurwa n’ibyo ababyeyi babaha.
Umuryango CERTA Foundation ni wo ugiye kujya wigisha amategeko abaturage arebana n’umuryango no kurengera umwana, ukazafasha abana batewe inda kubona ubutabera ndetse bafashwe kubona indezo igihe uwakoze icyaha yahanwe.






