MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Hasobanuwe impamvu abagabo barebwa cyane no gukumira inda ziterwa abangavu

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
19/02/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burakangurira abagabo kugira uruhare rutaziguye mu gukumira inda ziterwa abana b’abakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure, bibutswa ko uretse kuba umwana w’umukobwa wabyaye akiri muto ubuzima bwe bushobora kujya mu kaga agahinduka umutwaro kuri Leta, ariko n’umugabo ufatiwe mu bikorwa byo gusambanya umwana bimuviramo ingaruka zikomeye harimo no gufungwa ubuzima bwose.

Ibi byagarutweho kuri uyu wa 18 Gashyantare 2026 mu bukangurambaga bw’umunsi umwe bwateguwe n’Akarere ku bufatanye n’Umuryango Family Care for Children (FCC) bwabereye mu Murenge wa Kiramuruzi,  bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “Twese abagabo dukumire inda ziterwa abangavu.”

Imibare igaragaza ko inda ziterwa abangavu ari ikibazo gihangayikishije, kuko byibuze mu rugo rufite abakobwa batatu mu ngo eshatu usanga umukobwa umwe yabyariye iwabo. Ni mu gihe mu Karere ka Gatsibo mu mwaka dushoje wa 2025 abana b’abakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure bagera kuri 1,030 babyariye iwabo.

Umwanzuro wa 12 w’imyanzuro y’inama y’Igihugu y’umushikirano ku nshuro yayo ya 20 uvuga gushyira imbaraga mu ngamba zo gukumira ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, abana bata ishuri, n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Family Care for Children (FCC), Kayiranga Aniset avuga ko inda ziterwa abangavu zigira ingaruka ku iterambere ry’uwatewe inda ndetse n’Igihugu.

Aragira ati: “Hirya no hino mu Gihugu hari abana b’abakobwa benshi babyarira iwabo bataruzuza imyaka y’ubukure, bigira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu ndetse n’uwo watwaye inda agatangira kuba umutwaro kuri Leta haba uwabyaye ndetse n’uwo yabyaye, ikindi nanone usanga bikurura amakimbirane mu miryango, ibyo rero nibyo bituma dukora ubu bukangurambaga nk’ubu twakoze none.”

Akomeza agira ati: “Impamvu twarebye ku bagabo cyane, ubushakashatsi bugaragaza ko umugabo afite ubushobozi bwo kuryamana n’abakobwa bari hagati ya 3-5 ku munsi kandi abo bose ashobora kubatera inda, mu gihe umukobwa umwe atwita mu gihe kingana n’amezi 9 birumvikana rero impamvu ubukangurambaga bwagarutse ku ruhare rw’abagabo.”

Bamwe mu bagabo baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko bidakwiye ko umugabo wubatse ariwe wiruka ku bana abyaye yagakwiye kuba ariwe ubagira inama, bakagaruka kandi no ku myitwarire ya bamwe mu bana b’abakobwa idakwiye.

Ruzinda Jean, utuye mu Murenge wa Kiramuruzi, aragira ati: “Abagabo bakwiye kumenya ingaruka zikurikira gusambanya umwana muto, bakibuka ko iyo uwo mwana abyaye akiri muto ubuzima bwe buba bugiye mu kaga kandi uwo mugabo iyo bimenyekanye arafatwa agafungwa kandi imyaka itari mike, si ibyo gusa kuko umugabo usambana urugo rwe rusubira inyuma kuko amafaranga abandi bizigamira mu mu matsinda usanga we ayatagaguza kuri abo bakobwa, ariko nanone hari nabo bakobwa usanga imyitwarire yabo idikwiye usanga arinabo bajya kwishakira nabo bagabo.”

Mupenzi Leon Pierre, Umukozi ushinzwe kurinda no kurengera umwana waje mu izina mu Karere ka Gatsibo avuga ko ababyeyi mu miryango bagomba kwita cyane ku burere bw’abana b’abakobwa bageze mu gihe cy’ubugimbi n’abangavu.

Aragira ati: “Inda ziterwa abangavu ni ikibazo gihangayikishije, niyo mpamvu haba habayeho ubukangurambaga nk’ubu kugira ngo tubashe guhangana n’iki kibazo dufatanyije n’imiryango ndetse n’abafatanyabikorwa kugira ngo turebe ko ubuzima bw’abana b’abakobwa butakomeza kujya mu kaga, twongera kwibutsa abagabo ko aribo bafite uruhare runini mu kurwanya inda ziterwa abangavu kuko nibo usanga bafite ubushobozi n’ibyo bashukisha abo bana. Rero hakenewe ko duhindura imyumvire tugahuza imbaraga kugira ngo ejo tuzabe dufite igihugu kiza.”

Ingingo ya 133 y’itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu rivuga ko umuntu usambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu, naho usambanije umwana agakurikizaho kubana na we nk’umugore cyangwa umugabo, ahanishwa igifungo cya burundu kimwe n’uwasambanije umwana akamwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, nawe ahanishwa igifungo cya burundu.

Hakozwe urugendo hatambutwa ubutumwa bugamije gukumira inda ziterwa abangavu
Mupenzi Leon Pierre wari uhagariye ubuyobozi w’Akarere ka Gatsibo muri ubu bukangurambaga

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abakobwa bakora muri ‘Salons de Coiffure’ bahangayikishijwe n’ihohoterwa bakorerwa

Abakobwa bakora muri 'Salons de Coiffure' bahangayikishijwe n’ihohoterwa bakorerwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU