Bamwe mu bakobwa bakora muri za Salo zogosha abagabo, aho baba bashinzwe kubafurira mu mutwe, bagaragaza ko babangamiwe no kuba iyo bari mu kazi kabo hari abagabo bajya babakorakora ku bice byabo by’imyanya y’ibanga, bakanifuza ko baryamanira muri ako kumba baba bari kubafuriramo mu mutwe.
Aba bakobwa bagaragaza ko iyo bahuye n’iki kibazo badashobora kubibwira abakoresha babo, kuko bishobora kubaviramo kuba bakwirukanwa bazira ngo kuba batazi kwita ku bakiriya bagana izo salo.
Ubwo Umunyamakuru wa MUHAZIYACU yajyaga kwiyogoshesha muri salo imwe mu ziri mu mujyi wa kamwe mu turere tw’Iburasirazuba, umwe mu bakobwa utarifuje ko amazina ye atangazwa yamubwiye ko umugabo usohotse yarimo amukorakora ku myanya ye y’ibanga mu gihe umuriro wari wabuze, agatabarwa n’uko wahise ugaruka.
Yagize ati: “Hano iyo ugaragaje ko hari umugabo washatse kugukorakora bakubwira nabi, bakaba banakwirukana, icyo dukora rero ni uguhangana nabo ariko nyine urabyumva biba bitubangamiye. Nka mugenzi wanjye aherutse kwirukanwa kuko abakiriya bashatse kumukorakora bahita bamwirukanisha. Ahubwo ikibabaje n’abakoresha b’iki gihe nabo basigaye babishaka, urumva rero ntabwo wakwirirwa umubwira ko wahohotewe. Nanjye yarimo ankorakora ni uko umuriro uhise ugaruka.”
Mugenzi we na we yagize ati: “Hari uza ashaka kunkoraho, nkamubwira ngo reka kunkoraho, na we akambwira ngo se wowe ko uba unkoraho nanjye waretse nkagukoraho kandi iyo ubyanze asohoka yarakaye akavuga ngo ntazagaruka, ubwo rero ugasanga birababaje aka kazi dukora turahohoterwa.”
Umukozi mu mpuzamiryango Pro-femme twese hamwe, ushinzwe kubaka ubushobozi, Dr. Nkundimfura Rosette mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU yavuze ko iki kibazo bakizi, kandi bajya bakora ubukangurambaga bereka abantu ko ari ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa, cyane ko aribo benshi boza mu mutwe w’abantu bamaze kogoshwa baba ari abakobwa.
Muri iki kiganiro yagize ati: “Iyo urebye usanga abana b’abakobwa aribo bakora akazi ko gufura mu mutwe abantu baza kwiyogoshesha muri salo, tujya dukora ubukangurambaga twereka abantu ko iri ari ihohoterwa bakorerwa, hari abajya batubwira ko bajya babibwira abakoresha babo bakababwira ko ari akazi, yewe ko ari n’uburyo bwo kwita ku bakiriya.”
Akomeza agaragaza ko hari abakobwa biviramo ingaruka yo kuraruka bagahita bakomereza muri izo nzira z’ubusambanyi kuko nyuma yo kumufurira mu mutwe hari abahita bahana nimero za terefone bakisanga basigaye baryamana n’abo bagabo, babahaye amafaranga macye cyangwa nta ntayo babahaye.
Dr. Nkundimfura akomeza agaragaza ko hari bamwe mu bakobwa baba bakora muri iyi mirimo ariko mu by’ukuri bakambara mu buryo butuma irari ry’abagabo ryiyongera. Akabagira inama yo kujya bambara bakikwiza mu gihe bari mu mirimo nk’iyo ngiyo.
Yagize ati: “…Ariko hakaba n’abakobwa usanga bambaye utujipo tugufi cyane, hari abo njya mbona nk’ababwira nti ‘uzi ko umuntu ashobora kukubona wambaye akajipo kagufi akagira ngo ugamije kumukurura ngo muryamane? Nkamubwira nti se nk’ubwo igikoresho ufite gitakaye hafi wagitoragura ute?”
Dr. Nkundimfura akomeza abwira n’abakoresha ko bakwiye kujya bafata abana b’abakobwa nk’abana babo kandi ko mu gihe hari ukorewe ihohoterwa bakwiye kumwumva bakabigeza ku bayobozi babishinzwe.
Mu Rwanda, icyaha cyo gukora ku myanya y’ibanga y’umukobwa cg umugore ku ngufu (bifatwa nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa gufata ku ngufu bitewe n’uburyo byakozwemo) gihanwa n’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, nk’uko ryahinduwe kugeza ubu (harimo n’amavugurura yo mu 2023).
Gufata ku ngufu (Rape/Sexual Assault) iyo umuntu akoze imibonano mpuzabitsina ku gahato (harimo gukora ku myanya y’ibanga ku ngufu), ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu.
Iyo icyo gikorwa cyateje uburwayi bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu ariko kitarenze imyaka makumyabiri. Iyo cyaviriyemo urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Sexual Harassment/Indecent acts): Iyo ari ibikorwa bishingiye ku gitsina bitesha agaciro (harimo gukora ku myanya y’ibanga by’agahato ariko hatabayeho kwinjiza igitsina mu kindi), ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itandatu.






