Abagore bo mu Karere ka Gatsibo bashishikarijwe kwitabira ibikorwa bitandukanye biganisha ku iterambere cyane cyane kwibumbira mu matsinda no kugana ibigo by’imari.
Ubu ni ubutumwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG (Rtd) Gasana K.Emmanuel yatanze kuri uyu wa 15 Ukwakira, mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ku rwego rw’intara.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ni umunsi ngarukamwaka, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Dushyigikire iterambere ry’umugore wo mu cyaro”, iyi nsanganyamatsiko yashyizweho nyuma y’ uko bigaragaye ko abagore baherereye mu bice by’icyaro bagihura n’imbogamizi zitandukanye zituma batagera ku iterambere ugereranije n’abatuye mu mujyi.
Mu butumwa Guverineri Gasana yageneye abagore kuri uyu munsi yashimangiye cyane ku kubashishikariza kwibumbira hamwe mu matsinda no gutinyuka bakagana ibigo by’imari, mu rwego rwo kunoza gahunda ya Leta yashyizweho yo gushyira umugore ku isonga.
Avuga ko kugira ngo ibi bigerweho buri mugore wese agomba kugira uburenganzira, umutekano, amahirwe, imibereho myiza bingana kuri bose, bityo hakubakwa umuryango ushoboye kandi utekanye.
Yagize ati: “Gahunda ihari ni ugushyigikira umugore wo mu cyaro, cyane cyane gukurikirana ko hubakwa umuryango ushoboye kandi utekanye, tunareba ko abagore badacikanwa n’ibikorwa mu cyaro biganisha ku iterambere harimo kujya mu bigo by’imari, umutekano, ubuhinzi ndetse no kwibumbira mu makoperative, tugaharanira ko nta n’umwe uhezwa.”
Yakomeje ati: “Mboneraho gushishikariza abagore kwitinyuka. Buri mugore wese wo mu cyaro agashishikarira kwibona muri ibi bikorwa.”
Ingabire Marie Chantal, Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ku rwego rw’ igihugu yavuze ko kuri ubu abagore bakataje mu iterambere nubwo hakiriho gutinya kuri bamwe.
Ati: “Ubu bamwe mu bagore baratinyutse bamwe bakora n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ndetse kuri ubu babasha kwegera ibigi by’imari bagasaba inguzanyo bagatangira ubucuruzi, nubwo kuri bamwe hakiriho kwitinya ariko tugenda tubafasha kubyumva tukanabigisha kugira ngo nabo bitinyuke bagane ibigo by’imari biteze imbere.”
Abagore batuye mu Karere ka Gatsibo baganiriye na Muhazi Yacu bavuga ko biteje imbere kuko kuri ubu bafite ibikorwa babashije no kumurika kuri uyu munsi.
Uwitwa Ntirivamunda Rehema yagize ati: “Mbere umugore wo mu cyaro nta jambo yagiraga, kuri uyu munsi arabasha kwibumbira mu makoperative akiteza imbere. Niba ari imbuto akeneye agahinga akabasha no guhangana n’imirire mibi.”
Uwitwa Akimana Deborah avuga ko yatinyutse akabasha gukora umwuga benshi mu cyaro batinya bavuga ko ari uw’abagabo.
Yagize ati: “Ndi umwe mu gitsinagore bitinyutse mu Murenge wa Kiramuruzi nkakora umwuga wo kogosha, mu gihe bamwe babitinya bavuga ko ari iby’abagabo, inama nagira abagore n’abakobwa ni ugutinyuka bagakora umwuga wose kuko ubu njye aho ngeze bibasha kunyinjiriza nkabona icyo nkeneye cyose.”
Ibarura riherutse gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) ryerekana ko 52% by’abaturage bagize Akarere ka Gatsibo ari abagore, muri bo abayoboye ingo bagera kuri 29%. Mu mwaka w’ imihigo wa 2023-2024 watangiye, mu rwego rwo gushyigikira abagore, hari abagore 94 bamaze guhabwa inkunga ibafasha kuzamura imishinga iciriritse ibafasha kwiteza imbere.
Hari kandi abagore bagera kuri 44 bahuguwe mu gahunda “Akazi Kanoze” kugira ngo bakangukire gukora ibikorwa bibateza imbere, hari abagore bari mu mirimo ibyara inyungu idashingiye ku buhinzi basaga 537.
Mu Karere ka Gatsibo hari abagore bagera 61,022 bamaze kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza asaga miliyoni 482Frw.







