MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Gutozwa gufata amazi ava ku bisenge biri kubafasha kurwanya umwanda

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
04/06/2021
Imiryango 200 itishoboye ni yo iri gufashwa na  Plan International Rwanda (Ifoto: Hakizimana Y.)

Imiryango 200 itishoboye ni yo iri gufashwa na Plan International Rwanda (Ifoto: Hakizimana Y.)

Abaturage bo mu Murenge wa Kiziguro bigishijwe uburyo bushya bwo gufata amazi avuye ku bisenge by’inzu banahabwa ibigega bishya, ku buryo ubu batanga ubuhamya bw’uko batakirwara indwara zikomoka ku mwanda.

Ubusanzwe gahunda yo gufata amazi avuye ku gisenge cy’inzu irasanzwe ariko iri kwigishwa abaturage bo muri Kiziguro yo itandukanye n’izindi.

Aya mazi mbere y’uko agera mu kigega cyagenwe, aba yayunguruwe mu buryo bw’umwimerere, hakoreshejwe imicanga y’amoko atandukanye n’amabuye mato, hagati y’umureko uva ku gisenge n’umwenge ujya mu kigega niho hari ubu buryo bwo kuyungurura amazi.

Mbere yo kugera mu kigega amazi ayungururwa mu buryo bwa gihanga(Ifoto: Hakizimana Y.)

Abubatse iki kigega bavuga ko uvomye ayo mazi wayanywa nta kibazo kuko imyanda yose iba yayunguruwe igashiramo.

Kimwe mu bigega umunyamakuru wa MUHAZIYACU yagezeho kiri mu Mudugudu wa Kabagendo, mu Kagari ka Ndatemwa cyahawe umuturage witwa Bantegeye Sarah uvuga ko ubu yaciye ukubiri no gukoresha amazi mabi.

Bantegeye tuganira hari aho yagize ati: “Ubundi twavomaga ahantu kure bitaba ibyo tukajya gusaba amazi, ariko ubu ntitukijya kuvoma buri kanya, amazi arahari kandi ayo dukoresha ni ay’imvura.”

Kuva aho Bantegeye aboneye amazi meza ngo n’abaturanyi be ntibakigira ikibazo cy’umwanda, nk’uko abigarukaho ati: “Akenshi abantu barwaraga indwara z’umwanda z’inzoka bitewe n’uko twakoreshaga amazi atari meza, ubu ushatse ayo kunywa araza akavoma akagenda”
Kimwe na bagenzi be bandi bahawe ibi bigega, biyemeje kubifata neza bakabyubakira neza kugira ngo bitazasenyuka.

Iki gikorwa cyo gutoza abaturage gufata amazi yo ku nzu no kubakira ibigega cyatewe inkunga n’umuryango Plan International Rwanda ibicishije mu rugaga Imbaraga, ni muri gahunda igenerwa abaturage batishoboye bari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudeh bafashwa kwigira hashingiwe ku mahirwe y’ibibari hafi.

Umuyobozi wa Plan International Rwanda ishami rya Gatsibo Bakundukize Jacques yabwiye MUHAZIYACU ko bahisemo ubu buryo bw’ibigega bitandukanye n’ibindi kuko bidahenze dore ko byibuze ikiega kimwe kirangira kibatwaye amafaranga ibihumbi 80 y’u Rwanda.

Yakomeje agira ati: “Ubu twahereye ku miryango 200, twizeye ko ari igikorwa kizagera no ku bandi ariko duhereye kuri ba bandi bafite ubushobozi bucye, tugatanga n’inyigisho ku bafite ubushobozi bakaba babasha kubyikorera.”

Ibi bigega bifata amazi bagiye babikikiza ibiti ku buryo bitapfa kwangirika(Ifoto: Hakizimana Y.)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Abagore bacururiza mu Cyiri barataka ubukene bwakomotse kuri Covid-19

Rwamagana: Abagore bacururiza mu Cyiri barataka ubukene bwakomotse kuri Covid-19

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU