Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko bwahagurukiye kwita ku musaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi binyuze mu kubungabunga inzuri zikorerwaho ubworozi ku bwinshi muri ako karere.
Ubuyobozi bwemeza ko kubahiriza gahunda yashyizweho na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yo guhinga inzuri kuri 70% naho 30% ikaba ari yo ikorerwaho ubworozi, bimaze gutanga umusaruro, ndetse gushyira mu bikorwa iyi gahunda bigeze kuri 37 ku ijana.
Gatsibo ni kamwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba twiganjemo ubuhinzi n’ubworozi, aho korora amatungo menshi yaba amaremare ndetse n’amagufi.
Habarurwa nibura ihene ibihumbi 91 n’inka ibihumbi 71, zitanga litiro ibihumbi 53 z’amata ku munsi.
Abaturage bo muri ako karere banywa ayo amata ndetse bakanagemurira uruganda rwa Inyange ruri i Nyagatare n’i Kigali, batwarayo litiro ibihumbi 15 ku munsi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kandi buvuga kuri gahunda yo kongera umukamo ukagera ku bihumbi 100 ku munsi kugira ngo kabashe guhaza uruganda rw’amata y’ifu rwa Nyagatare, bukazabifashwamo n’abororozi, yaba abororera mu nzuri ari n’aborora mu biraro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard yatangarije Muhaziyacu ko iyo Gahunda batangiye kuyishyira mu bikorwa kandi abaturage bagenda bayubahiriza.
Yagize ati: “Mu bijyanye no gufata neza inzuri cyane cyane gahunda ihari y’uko hahingwa inzuri 70% ahandi 30 % hakaba ari aho gukorerwa ubworozi, ni gahunda nziza rero kandi izafasha aborozi kugira ngo inzuri bazibyaze umusaruro, bayihinge kugira ngo babone ibyo kurya kandi n’abaturage babashe kubona ibyo barya.”
Sekanyange kandi yavuze ko aborozi bakwiye kumva ari byiza ko amatungo bashobora kuyagaburira ari mu biraro agatanga umusaruro uhagije.
Ati: “N’ibisigazwa by’imyaka bihabwe amatungo ari mu biraro atiriwe azenguruka, kuko inka iyo yiriwe ku musozi abashumba bayiragiye biriwe bayirukansa ujya kuyikama yarushye n’amata ntiyaguhe.”
Asobanura ko iyo igaburiwe iri mu kiraro ubwatsi ubuyihera mu ikiraro ugera no mu gihe cyo gukama ikaguha umukamo utubutse, kubera ko utaba wayivunnye, uba wayihaye byose, mbese wayitayeho.
Ati: “Ni gahunda nziza rero yo guhinga 70% kugira ngo tubone ibitunga abaturage kandi n’inka zibone ibyo zirya zitavunitse.”
Visi Meya yakomeje agira ati: “Aborozi bacu babirimo neza ubu turi ku kigero cya 37% cy’inzuri zimaze gihingwa kuri 70% ni ubukangurambaga turacyakomeje kuko bisaba ubushobozi ku mworozi ntabwo ari ikintu twavuga ko cyaba umunsi umwe cyangwa umwaka umwe, bisaba ko n’abo borozi bashaka ubushobozi bakubaka ibiraro byiza bagashaka ubwatsi buzatunga ayo matungo yabo kuko ntabwo wahita ushyira amatungo mu biraro utarabona ubwatsi; ni buhoro buhoro, ku buryo twizera ko nyuma y’imyaka 2 bizaba byamaze kugenda neza.”
Visi Meya Sekanyange kandi yavuze ko aho iyo gahunda yageze iri gukorwa neza kandi babona iri gutanga umusaruro.
Ati: “Abamaze kubikora ubona ko byatanze umusaruro n’ abandi, bagenda babigiraho twizera ko nibishyirwa mu bikorwa neza dushobora kubona litiro ibihumbi 100 ku munsi cyangwa tukazirenza.”
Mu Karere ka Gatsibo hari inzuri hafi 700, imirenge yiganjemo inzuri ni Rwimbogo ifite inzuri 500, Kabarore ifite inzuri zirenga 130, ndetse na Ngarama ifite inzuri zirenga 30.







