MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abaturage bongeye kwibutswa akamaro ko kwishyura mituweri 

Mugisha N. RemyYanditswe na Mugisha N. Remy
19/12/2023

Mu gihe hari abaturage batarishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), Akarere ka Gatsibo kongeye kugira inama aba baturage gushyira ku isonga kwishyura hakiri kare kuko ibyo bakora byose bishoboka kuko ubuzima buhagaze neza,

N’ubwo bamwe muri abo baturage bagaragaza imbogamizi zirimo iz’ubushobozi buke ndetse n’ikibazo cya sisitemu, Mukamugema Jacqueline, Umukozi Ushinzwe Mituweli mu Karere ka Gatsibo, avuga ko abafite iki kibazo cya sisitemu bagana ubuyobozi bukabafasha, ko ahubwo bashobora kuba babifata nk’urwitwazo kandi atari byo.

Mukamugema avuga ko ibyo kubura ubushobozi bidakwiye kubuza umuntu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, akomoza ku kuba abataratanga ubu bwishingizi batangira kugurisha ku myaka bejeje bakabasha kwishyura.

Yagize ati: “Niba imyaka yeze, haracyari amezi atandatu yose, ni menshi. Ntabwo azi rero umunsi azarwarira, ntabwo yavuga ngo azarwara ejo cyangwa ejo bundi, akwiye gutanga amafaranga mu gihe abonye ubushobozi bwo kuyinjiza.”

Mukamugema yaboneyeho kwibutsa abatarishyura ubwisungane mu kwivuza ko bakwiye kubishyira imbere y’izindi gahunda zose kuko iyo umuntu abufite agahura n’uburwayi yivuza, agakomeza imirimo ye nta nkomyi.

Mukamugema yakomeje avuga ko ku rundi ruhande, iyo umuntu adafite mituweli ashobora kurwara, ibyo yaba yarakoreye byose bikagendera mu kwivuza kuko icyo gihe biba bihenze.

Ati: “Niba umuntu akeneye gutera imbere adafite mituweli, nta kintu byamumarira kuko ashobora kurwara, ibyo yaba yarakoreye byose bikagenda yivuza, atanga amafaranga menshi kuko nta bwisungane mu kwifuza afite.”

Yavuze ko kandi n’ubwo uwatanze ubu bwisungane mu kwivuza atarwara, abe bashobora kurwara kandi bakivuza kuko yabishyuriye, ari na yo mpamvu abakangurira kubyitaho.

Bamwe mu baturage bataratanga mituweri bavuga ko batabona uko batanga mituweli biturutse ku kibazo cy’ubushobozi abandi bagasobanura ikibazo cya sisitemu ubwo bahinduzaga ikiciro.

Umwe yagize ati: “Nari mfite icyiciro ku babyeyi, nshatse gukora icyanjye n’umuryango nsaba ko bankuraho bakankorera icyiciro cyanjye, ariko nagiye kwishyura nsanga nta cyiciro mfite ngo byatinze muri sisitemu; ku babyeyi sinkiriho kandi n’icyiciro cyanjye ntagihari; ubwo bansabye gutegereza.”

Umukecuru wo mu Mudugudu wa Kabarore II, Akagari ka Kabarore, mu Murenge wa Kabarore, avuga ko kubona mituweli bimugoye ngo kuko no kubona igitunga umuryango ari ikibazo.

Yagize ati: “Mituweli, nta ntege mfite zihinga, sinzi aho nzayikura kuko no kubona igitunga umuryango biragoye.”

Kuba abaturage batangira kwishyura hakiri kare byitezweho no kuzamura ikigero cyo gutangaho mituweli mu Karere ka Gatsibo, dore ko 76% ari bo bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu buryo bwuzuye, hakwiyongeraho n’abishyuye igice bakaba 83% kandi umuhigo ari 100%.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Mugisha N. Remy

Mugisha N. Remy

Izo bijyanye

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026
Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’
Amakuru

Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’

10/11/2026
U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Ababyeyi b’abana 400 bamaze imyaka itanu bakurikiranwa bishimira ko ubu bameze neza

Kayonza: Ababyeyi b'abana 400 bamaze imyaka itanu bakurikiranwa bishimira ko ubu bameze neza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU