Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwahuje rwiyemezamirimo wa True d energy Ltd n’abaturage yakoresheje mu guteranya intebe ibihumbi 13 zakwirakwijwe mu mashuri, bemeranywa ko nyuma y’icyumweru kimwe bazaba bishyuwe.
Aba baturage bishyuza uyu rwiyemezamirimo amafaranga bakoreye ubwo bateranyaga intebe mu gakiriro ka Kabarore . Izi ntebe batangiye kuziteranya mu mwaka ushize ubwo hirya no hino mu gihugu huzuraga amashuri mashya ibihumbi 22 hagakenerwa intebe nyinshi.
Mu ntangiriro ngo bishyurwaga neza biza kuba bibi mu minsi ya nyuma ubwo noneho babuze rwiyemezamirimo banajya kwishyuza ku Karere bagahora bahabwa iminsi ntarengwa ariko ntibishyurwe.
Kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bw’Akarere, rwiyemezamirimo n’abaturage bashashe inzobe kuri iki kibazo banemeranywa igihe ntarengwa cyo kwishyurwa.
Ngamije Ambroise uyobora True d energy Ltd yavuze ko impamvu yatumye atishyura aba baturage byatewe n’umukozi wabakoreshaga wasabye amafaranga yo kubahemba y’umurengera bigakerereza kubishyura.
Yavuze ko aba baturage bakoreye miliyoni 13 Frw ariko ngo uwo mukozi yajya kwishyuza akishyuza miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ati: “Urebye yakoze nabi imibare atanga raporo zitari zo byabaye ngombwa ko twiyizira rero dukora urutonde rw’abaturage batwishyuza neza, duhita dusaba Akarere kubishyura.”
Ngamije yavuze ko uretse gukemura ikibazo muri aka Karere bari kureba uburyo n’abandi baturage bafite ikibazo cyo kutishyurwa hirya no hino mu gihugu kandi barakoze babishyura.
Nankunda Jolly, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, yavuze ko rwiyemezamirimo yabahaye uburenganzira bwo kwishyura abaturage ku mafaranga bamufitiye, yizeza abaturage ko bitarenze kuwa Gatanu tariki ya 3 Ukuboza 2021 bazaba babishyuye.
Abaturage bishimiye imyanzuro yafashwe
Nyuma y’inama yabahuje na rwiyemezamirimo, abaturage batashye bafite icyizere cyo kwishyurwa ngo kuko byavuye mu maboko ya rwiyemezamirimo bikagera mu maboko y’Akarere.
Hategekimana Andre wakoraga akazi ko guponsa intebe yavuze ko yizeye adashidikanya ko amafaranga bamufitiye agiye kuyabona.
Ati: “ Bamfitiye ibihumbi 45 Frw ariko ubwo ari Akarere kazatwishyura ntashye numva mfite icyizere, mbere batwishyuraga neza pe ariko bigeze mu minsi ya nyuma bitangira kugenda nabi.”
Nkunduwunkuniye Moustaph uberewemo umwenda ungana n’ibihumbi 165 Frw we yavuze ko yatakaje byinshi kubera guhora yishyuza amafaranga yakorewe gusa avuga ko atashye afite icyizere kuko ngo noneho bivuye mu maboko ya rwiyemezamirimo bigeye mu maboko y’Akarere.
Aba baturage bateranyije intebe zirenga ibihumbi 13 bakaba bishyuzaga arega miliyoni 13 Frw arimo na ba rwiyemezamirimo bat bagiye batanga imisumari, imiseno n’ibindi bikoresho bike.







