Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo batangiye kwizigamira muri Ejo heza bavuga ko bamaze gusobanukirwa akamaro kayo, ku buryo ubu badatewe impungenge n’ amasaziro yabo kuko bizeye ko azaba meza.
Ejo Heza ni gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire bwashyizweho na guverinoma y’u Rwanda 2018 bukorwa ku bushake, hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango. Icyatumye ishyirwaho ni uko mu Rwanda hari abantu binjiza amafaranga, ariko ntibazigamire iza bukuru zabo ku kigereranyo cya 92%.
Abaturage bo mu karere ka Gatsibo MUHAZIYACU yaganiriye nabo bavuze ko bazi abakamaro ka Ejo heza, kandi badatewe impungenge n’izabukuru zabo ndetse n’imibereho y’imiryango yabo igihe bazana batakiriho.
Nkurunziza Emmanuel ni umugabo wubatse utuye mu murenge wa Gitoki mu kagari ka Bukomane, yavuze ko Ejo heza ayizi kandi yatangiye kwizigamira, ko yizeye ko igihe azaba ashake ibyo yizigamiye bizamugoboka cyangwa yatabaruka bigafasha umuryango we.
Yagize ati: “Ejo heza njye narayisobanukiwe maze umwaka wose nyirimo, ubu maze kwizigamira amafaranga 15000Frw, kwizigamira rero ni byiza kuko ubuzima bwacu bw’ahazaza bushobora guhinduka bitewe n’ibyo twizigamye kuko nitwamara gusaza bya bindi twizigamye n’ibyo bizatubeshyaho cyangwa bikabeshaho imiryango yacu igihe tuzaba tutakiriho.”
Nyiranama Dativa we yagize ati: “Nge nkora muri VUP, iyo ukwezi gushize nizigamira 1500Frw, ubwo rero urumva ko Ejo heza nyizi kandi ndizigamira, gusa mbere twumvaga ko bari kutubeshya, ariko twaje kwigishwa; ubu tuyatanga tuzi ko ariyo azadufasha igihe tuzaba tutagifite imbaraga zo gukora, gusa hari abatarabisobanukirwa neza.”
Nubwo abenshi bavuga ko bayizi ariko hari bamwe usanga bavuga ko bayumva gusa batazi akamaro kayo n’uko ikora abandi bakavuga ko bagira imbogamizi z’ubushobozibuke kugira ngo baba she kwizigamira.
Ubwo mu Karere ka Gatsibo ndetse no mu Ntara y’Iburasirazuba muri rusange hakorwaga ubukangurambaga muri gahunda yo gushyashyanira umuturage, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abafatanyabikorwa kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ndetse no kubigisha gahunda ya Ejo heza.
Meya Gasana kandi yavuze ko hari abaturage batarumva neza gahunda ya Ejo heza, ko hari gukorwa ubukangurambaga kugira nabo bambumve, ati: “Abaturage bamwe gahunda ya Ejo heza ntbarayisobanukirwa ariko hari n’abandi batarayumva neza, ari nayo mpamvu hari gukorwa ubukangurambaga ku makoperative,amadini n’amatorero n’abandi kugira ngo badufashe kwigisha abaturage n’abatarayumva bayumve.”
Raporo y’ukwezi kwa Kanama 2022 y’Akarere ka Gatsibo igaragaza ko abizigamiye muri Ejo Heza ari 6,190 bakaba bari bamaze kwizigamira agera ku mafaranga y’u Rwanda 85,249,830.







