MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Hegitari zisaga 400 zimaze kwibasirwa n’icyonnyi cya Mukondo w’inyana

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
22/10/2022

Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gatsibo habarurwa hegitari zigera kuri 403 zimaze kwibasirwa n’icyonnyi cy’imyaka iri mu butaka kizwi nka ‘Mukondo w’inyana’, Ubuyobozi bukaba bugira abahinzi inama yo kujya batera imbuto ihungiye no gukoresha ifumbire y’imborera iboze neza.

Ni nyuma y’uko muri aka karere hagaragaye icyonnyi cyitwa Mukondo w’inyana gifata ibihingwa bikiri mu butaka ntibibashe kumera, abaturage batuye aho iki cyonnyi kibasiye bavuga ko bahinze imyaka yabo ikaba yaraheze mu butaka, aho batera imbuto ariko bagategereza ko izamera bagaheba.

Mukondo w’inyana ni icyonnyi kiza mu butaka gifite umwihariko wo kwangiza ibihingwa byose bitewe mu butaka ntibibashe kumera bitandukanye n’ibindi binyabuzima biba mu butaka kuko byo bifasha imyaka gukura neza.

Bamwe mu baturage MUHAZIYACU yaganiriye nabo bavuga ko ubu baraye ihinga kubera iki cyonnyi kuko bateye ariko ntibimere, nk’uko bigarukwaho na Nzayirwanda Gedeon wo mu murenge wa Kabarore ati: “Ubundi njye ibi bintu natangiye kubibona kera, uyu mwaka ni uwa gatatu ariko byatangiye ari bike umuntu agahinga bimwe bikamera ibindi bikanga gusa ubona bidakabije, ariko uko iminsi yagenda ishira bikagenda byiyongera none ubu nta kintu kirimo ubu narateye ariko ntegereza ko byamera ndaheba, maze guteramo inshuro nyinshi mpinduranya imbuto ariko byaranze burundu.”

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Gatsibo Udahemuka Bernard yavuze icyo cyonnyi gihari ariko ko bari kugerageza kugihashya, aho bagira inama abaturage y’uburyo icyo cyonnyi bakirinda.

Yagize ati: “Ubu ngubu turi kugira inama abaturage y’uko bakirinda iki cyonnyi bakoresha ifumbire iboze neza, guhinga ubutaka bakageza kure ku buryo bworoha ndetse no gutera imbuto ihungiye kugira ngo icyo cyonnyi babashe kugihashya kuko ni icyonnyi nka nkongwa n’ibindi n’uko cyo kiba mu butaka.”

Yakomeje kandi avuga ko ubundi uyu Mukondo w’inyana wahozeho ntugire icyo utwara ibihingwa, ariko ngo ubu wiyonyereye hakazamo no kwangiriza ibihingwa ariko bije vuba.

Ubu mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo iki cyonnyi kimaze kugaragara mu mirenge umunani hakaba habarurwa hegitari zigera kuri 403 zimaze kwibasirwa nacyo.

Umwe mu mirima yatwemo ibihingwa ariko ntibimere
Ibyonnyi bizwi nka Mukondo w’inyana

Nzayirwanda, umwe mu bahinzi bateye imbuto ikanga kumera

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Gatsibo

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Umwana w’imyaka 10 yishwe n’amazi

Kayonza: Umwana w’imyaka 10 yishwe n’amazi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU