Inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo zaguye gitumo abantu 60 bari mu birori byo gusaba no gukwa umugeni mu buryo butubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Gashyantare.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kinunga, mu Kagari ka Rwimitereri, mu Murenge wa Murambi, mu masaha hagati ya saa tanu na saa sita z’amanywa, mu rugo rw’umusaza w’imyaka 65 witwa Kayijuka François.
Nkuko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi Kanamugire Innocent yabwiye MUHAZIYACU ko aya makuru yatanzwe n’abaturage, anavuga ko ibi birori byari ari iby’abageni bari barasezeranyijwe imbere y’amategeko kuwa kane tariki 25 Gashyantare mu Murenge wa Murambi, urugo rw’abageni rwari mu Murenge wa Gitoki.
Yagize ati: “Twabimenye tubibwiwe n’abaturage baturiye hafi aho, batubwira ko babona hari abantu bari mu bukwe, ubwo natwe tujyayo tujyanye n’inzego z’umutekano dusanga ari ko bimeze, dusanga baricaye mu matente bari muri uwo muhango.”
Gitifu kanamugire yakomeje ati: “Nyuma yo kugezwa ku murenge ahantu hisanzuye, twabigishije, hanyuma ubwo bagacibwa amande.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko ubusanzwe ibirori nk’ibi bitemewe kuko binyuranyije n’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri, gusa aba bo ngo bari bakoze ibirori byo gusaba no gukwa ka kumwe byahoze mbere y’umwaduko wa koronavirusi.
Asaba abaturage kwibuka ko icyorezo kigihari bagomba gukomeza kwirinda, gusa avuga ko abenshi bumva uburemere bw’icyorezo ndetse bakanubahiriza amabwiriza.
Yabwiye MUHAZIYACU ati: “Umuntu yavuga ko abanyarwanda benshi babyumva ariko hari abadashaka kubyumva bumva ko icyorezo cyarangiye kandi mu by’ukuri kigihari, ni na yo mpamvu natwe nk’ubuyobozi tugomba guhozaho tugashyira mu bikorwa amategeko, tukabwira abaturage ko icyorezo kigihari, turacyabona imibare, murabona ko buri munsi hakiboneka abarwayi bashya, abitaba Imana bazira Covid-19 baracyaboneka, nubwo abakira ari benshi ariko Covid19 iracyahari.”
Meya Gasana akomeza asobanura ko ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri iherutse igaragaza neza ko icyorezo kigihari kandi kigiteye inkeke, dore ko iyi nama yanzuye ko Umujyi wa Kigali ukomeza kutagenderana n’izindi ntara, ndetse abantu bakomeza kubuzwa kuva mu karere bajya mu kandi.
Yongeye ati: “Kurenga ku mabwiriza y’inama y’abaminisitiri ni amakosa akomeye rwose.”
Nk’uko byanzuwe n’inama njyanama y’Akarere ka Gatsibo, biteganyijwe ko uwacyuje ubukwe mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda koronavirusi acibwa amande angana n’amafaranga ibihumbi 50, naho ababutashye bo bacibwa amafaranga ibihumbi bitatu.







