MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Ababyeyi barakangurirwa kwita ku bana b’abakobwa babyaye

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
06/09/2021

Bamwe mu babyeyi bafite abana b’abangavu babyaye batarageza imyaka 18 barasabwa kwegera aba bana kugira ngo bahabwe agaciro kuko ibyo bahuye nabyo byabahungabanyije.

Hari imiryango 300 yo mu turere twa Gatsibo na Nyagatare ifashwa n’umuryango Empower Rwanda, Umuryango Nyarwanda uharanira iterambere ry’abana b’abakobwa. Mu gihe cy’iminsi ibiri (umunsi umwe muri buri karere) ababyeyi b”abana b’abakobwa batewe inda z’imburagihe, n’aba bana ubwabo baganirijwe ku buryo bakwiye kwitabwaho nyuma yo kubyara kandi bagasobanukirwa uburenganzira bwabo imbere y’amategeko.

Ibi bishingiye ku bushakashatsi bwakozwe na Empower Rwanda ku kibazo cy’imyororokere, ubu bushakashatsi bwashimangiye ko abana batwara inda z’imburagihe nta makuru ahagije baba bafite ku bibazo by’imyororokere, ababyeyi babo nabo birabagora kubaganiriza ku ngingo y’ikibazo cy’imyororokere, ndetse nabo nta bumenyi bwinshi babifiteho ahubwo ngo ubumenyi bafite ni ubusanzwe.

Nyuma yo kuganiriza uruhande rw’ababyeyi n’urw’abana babyaye bakiri abangavu, ababyeyi basanga hari uburangare bagize kugira ngo abana babo baterwe inda z’imburagihe. Uwimbabazi Claudine ni umubyeyi ufite umwana w’umukobwa wabyaye akiri umwangavu, batuye mu Murenge wa Kabarore yemeza ko yishinja uburangare bw’uko umwana we yatewe inda y’imburagihe atarigeze amuha umwanya uhangije wo kumuganiriza ku kibazo cy’imyororokere, ngo amenye ko niyo atari kubasha kwifata byibuze yari kwibuka gukoresha agakingirizo.

Yakomeje agira ati: “Yatwaye inda afite imyaka 17 ahagarika ishuri, natwe mu rugo ntitwamworohera buri kanya twamubwiraga nabi twumva ko yakosheje, iyo tubisobanukirwa mbere twari kumufata neza kuko nubundi ibiba byari byarabaye, kugeza ubu ni umwana ubona ko afite ihungabana.”

Ababyeyi baganirijwe harimo abemeza ko amakimbirane mu muryango nayo ari intandaro yo gutuma abana babo batabisanzuraho ngo babagabirize ku bibazo bafite.

Mukashyaka Gaudence atuye Rwimitereri mu Murenge wa Murambi, yagize ati: “Umwana wanjye yabyaye ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, twabonye hari impinduka zitangiye kumubaho mbibwira se ngo tumuganirize ambwira ko kuva cyera yambwiye ko nta mwana agira kuko ntabyaye umuhungu, yambwiye ko ntacyo yamfasha Kandi n’ubu koko ntacyo adufasha.”

Ibiganiro byahawe aba babyeyi byatanzwe na Gatsinzi François, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kabarore, akaba ari mu bafashamyumvire ku rwego rw’igihugu mu bijyanye n’imyororokere yagize ati: “Icyo dusaba ababyeyi ni uguha bariya bana uburere, bakabigisha ku kibazo cy’imyororokere, iyo bahuye n’ubashuka akababwira ibitari byo niho bahera babatera inda.”

Mu Karere ka Nyagatare naho hari itsinda ry’ababyeyi 150 baganirijwe, ku kibazo cy’imyororokere n’uburyo bakwiye kwita kuri aba bana babyaye bakiri abangavu, uwari uhagarariye akarere ni Karake Claver umukozi w’Akarere ushinzwe guhuza ibikorwa by’ihuriro ry’abafatanyabikorwa JADF Yashimye ibikorwa bya Empower Rwanda mu karere bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina( GBV) no kwigisha ku buzima, agira inama abafite Ibibazo nk’ibi kwitabaza ubutabera.

Karake yakomeje agira ati: “Mujye mugana akarere kuko dufite abakozi bashinzwe gutanga ubujyanama n’ubufasha mu by’amategeko (MAJ) hamwe n’ushinzwe uburinganire ukurikirana ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ushinzwe uburezi wafasha abana (teen moms) gusubira kwishuri.”

Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU avuga ko ibikorwa byo kwigisha iyi miryango bizakomeza n’iyo umushinga wahagarara.

Yakomeje agira ati: “Izi nyigisho twazihaye ababyeyi kugira ngo bagende bigishe abana babo kugira ngo n’abo babyaye batongera kubyara cyangwa se barumuna babo batazatwara inda ni mu rwego rwo gukumira ihohoterwa, no gukumira ko bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Gatsinzi Francois ni umwe mu baganirije ababyeyi bari i Kabarore
Karake, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere
Kabatesi Olivia, Umuyobozi wa Empower Rwanda ku rwego rw’igihugu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Empower RwandaGatsibo

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Perezida Kagame yashyizeho Abayobozi mu rwego rushinzwe iperereza n’umutekano

Perezida Kagame yashyizeho Abayobozi mu rwego rushinzwe iperereza n'umutekano

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU