Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rurizeza Leta uruhare rwabo mu kurengera umwana, gukura abana mu mihanda bakagana ishuri; bityo Igihugu kikagira urubyiruko rufite ubumenyi n’ubushobozi bwo kwiteza imbere,
Ni muri gahunda ya ‘Turengere umwana’, aho rumwe mu rubyiruko rwibumbiye mu miryango ifasha abana bataye ishuri kugaruka ku mashuri ndetse ikanatera inkunga imiryango ikennye, batangiye ubukangurambaga bise ‘Garuka wige’,
Umuryango Rise Family Organization washinzwe n’urubyuruko rwo muri aka karere uri mu bikorwa byo gufasha imiryango y’abana bataye ishuri kugaruka mu mashuri,
Mukarwego Esther utuye mu Murenge wa Rilima, ni umubyeyi w’umwana wagaruwe ku ishuri, agaragaza amarangamutima yagize aturutse ku bufasha umwana we yahawe akagarurwa ku ishuri,
Ati: “Ndishimye cyane kuba umwana wange asubiye ku ishuri, ubu nange ngiye kubyitaho ku buryo atazongera guta ishuri. Mu by’ukuri ndashimira Rise Family iduteye inkunga abana bacu bakagaruka kwiga.”
Icyitegetse Dorcella, na we ni umubyeyi ufite umwana uherutse guhabwa ibikoresho by’ishuri ndetse akanahabwa ibiribwa, avuga ko urubyiruko rwabafashije cyane cyane mu bukangurambaga mu kwigisha abana babo kongera kugaruka ku mashuri.
Ati: “Turashimira urubyiruko rwo muri Rilima rwibumbiye mu muryango wa ‘Rise Family’ ku bukangurambaga bagenda batugezaho; utibagiwe n’inkunga itari nto baduhaye yo guha abana bacu imyambaro y’ishuri.”
Sibomana Viateur, Umuyobozi w’umushinga ‘Rise Family’ avuga ko batewe ishema no kugira uruhare mu gufatanya n’ubuyobozi kugarura abana ku mashuri,
Ati: “Igihugu cyacu twifuza ko gikomeza kuzamuka, twifuza rero ko ejo twaba dufite urubyiruko rwiza. Rero birakwiye ko duhera ku bana baba barataye ishuri tugafatanya n’ubuyobozi kubagarura. Hari aho usanga umwana ata ishuri ntacyo abuze, ariko hari n’undi urita kubera yabuze uburyo; aha rero tugerageza gutanga ubufasha bw’ibikoresho by’ishuri ndetse n’ibindi byangombwa nkenerwa bifasha umwana kwiga neza.”
Mbonimpaye Pascal Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera akaba n’umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’urubyiruko muri aka Karere, avuga ko bo nk’urubyiruko bifuza kugira Akarere katarangwamo abana bata ishuri,
Ati: “Twifuza kugira uruhare rukomeye mu kugarura abana ku mashuri, natwe nk’urubyiruko tukagira uruhare mu kurengera umwana bityo tukagira zeru ku bana bata ishuri, tukagira zeru ku bangavu baterwa inda, tunagire zeru ku rubyiruko runywa ibiyobyabwenge mu Karere kacu ka Bugesera.”
Umuryango ‘Rise Family’ ukorera muri aka Karere kuri ubu umaze gufasha abana 12 bari barataye ishuri bakagaruka kwiga.






