Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burasaba ababyeyi bafite abana biga mu bigo byo muri aka Karere gubakingiza mbere yo kubohereza ku bigo by’amashuri, mu rwego rwo kwirinda no kurinda abanyeshuri bamaze gukingirwa ko bakwandura Covid-19.
Ni ubutumwa Umuyoboziw’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yatangiye mu kiganiro kuri Radio Izuba ku wa 11 Mutarama, ubwo yagarukaga ku itangira ry’amashuri muri aka Karere,
Yagize ati: “Kugira ngo umwana utaragira imyaka 18 akingirwe bisaba ko umubyeyi abiganirizwa akabisobanukirwa ndetse agasinya mu mwanya w’umubyeyi. Iyo rero ari umwana asinyirwa n’umubyeyi cyangwa se umurera byemewe n’amategeko. Iyo ababyeyi babyumvise nta kabuza n’umwana arabyumva.”
Akomeza agira ati: “Aha rero icyo twasaba ababyeyi baba batarabyumva; bakaba batarakingiza abana babo, bakaba batarabasinyira impapuro zisabwa kugira ngo bakingirwe, bumve ko bari gushyira mu kaga umwana wabo ariko banateza akaga abandi bana bigana.”
Meya Mutabazi yakomeje aburira abinangiye ko ibi bitakomeza bityo ahubwo bigomba kugera ku iherezo. Yasabye abinangiye guhindura imyumvire bagakingiza abana babo kugira ngo mu bigo by’amashuri babe bafite abana bose bakingiwe, kimwe n’abarezi babo ngo cyane ko nta murezi wemerewe kwigisha atarakingiwe.
Umwarimu akaba n’umukangurambanga muri gahunda yo kurwanya Covid-19 mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kamabuye Twagiramungu Elias, avuga ko mu kigo abereye umurezi buri murezi wese asabwa gukangurira abanyeshuri agiye kwigisha kwikingiza,
Ati: “Uko umwarimu yinjiye mu ishuri aba asabwe kubanza gutanga ubutumwa ku banyeshuri bwo kwitabira gufata urukingo, kuko umubyeyi yikingije umwana ntiyikingize byaba ari ikibazo.”
Abanyeshuri bagera kuri 6,246 nibo bamaze gukingirwa urukingo rwa mbere ndetse n’urwa kabiri, mu gihe 94 aribo bamaze gukingirwa urukingo rwa gatatu.








