Imiryango 46 yabanaga mu makimbirane yongeye kwiyemeza kubana neza no gukangurira abandi kubana mu bwumvikane babifashijwemo n’Umushinga Plan International Rwanda mu rwego rwo gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere mu kugira umuryango utekanye kandi uteye imbere.
Nyirandahiriwe Jeannette, ni umubyeyi w’abana babiri, umurwango we uherutse guhabwa igare nk’igihembo cy’umuryango utakibana mu makimbirane.
Avuga ko yabanaga n’umugabo we mu makimbirane bitewe no kutagira inyigisho zibafasha kumva neza inshingano z’umubyeyi, ahamya ko nyuma yo kwigishwa, umuryango we utakirangwamo amakimbirane.
Ati: “Ndashimira Plan Rwanda ifatanyije na Leta yacu kuko batugejejeho byinshi kandi byiza cyane cyane ku mahugurwa batugejejeho tukaba turi umuryango ubanye neza; ndifuza ko ubumenyi dufite mu mibanire y’ingo tuzabugeza ku yindi miryango kugira ngo twese tugire imiryango ibanye mu mahoro.”
Twizerimana Leonidas, ni umugabo wa Nyirandahiriwe, batuye mu Mudugudu wa Mishyota, Akagari ka Nkanga mu Murenge wa Rweru, avuga ko umuryango we wabanaga mu makimbirane nyuma ugahabwa inyigisho zitandukanye, kugeza ubu uyu muryango ukaba ari intangarugero mu miryango ibanye mu mahoro.
Aganira na MUHAZIYACU, Twizeyimana yagize ati: “Twahoze turi umuryango urangwamo amakimbirane, ugasanga urugo rwateye inyuma kubera kubaho duhimana n’umugore wange. Rero nyuma yo guhabwa inyigisho zitandukanye tubifashijwemo n’umushinga Plan Rwanda ndetse n’ubuyobozi, twavuye mu mubare w’imiryango ifitanye amakimbirane. Dushima uruhare rwa Leta n’abafatanyabikorwa mu kwita ku baturage, bakabahugura muri gahunda zose zimuteza imbere.”
Bamurange Appolinarie, ni umukozi ushinzwe iterambere ry’umuryango mu Karere ka Bugesera avuga ko hari umubare munini w’imiryango ibanye mu mahoro biturutse ku nyigisho na gahunda za Leta mu gukangurira imiryango kurwanya amakimbirane nka kimwe mu bidindiza iterambere ry’umuryango.
Ati: “Binyuze mu nyigisho n’amahugurwa bikangurira imiryango kudakimbirana, usanga hari umubare munini w’imiryango itakirangwamo amakimbirane. Iyo turebye ibirego na raporo zituruka mu midugudu usanga ko hari impinguka zigaragara mu kugira umuryango utekanye kandi uteye imbere. ”
Umuryango utari uwa Leta Plan Rwanda ukorere mu karere ka Bugesera ugaragaza ko kwigisha umuryango kubana neza bigira inyungu ku muryango bityo n’abawuvukamo bakagira imibereho myiza.
Mukabazimya Peace, ni umukozi wa Plan International Rwanda ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ya Plan mu Karere ka Bugesera, avuga ko hakiri urugendo numbwo bamaze kugera kuri byinshi mu guhuza imiryango ibana mu makimbirane.
Ati: “Haracyari urugendo nubwo tumaze kugera kuri byinshi; kuko kwigisha ni uguhozaho ntitwavuga ko twageze aho dushaka kugera. Turacyakomeza gufatanya n’inzego zose mu kwigisha umuturage akazamura imyumvire ku kijyanye n’imibanire mu muryango.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB mu 2018 bwagaragaje ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.







