MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Paris: Uwari Umuyobozi muri ADEPR yatanze ubuhamya avuga ko Bucyibaruta yari umuntu mwiza

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
20/05/2022

Urubanza rwa Bucyibaruta uri kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa aho ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu hari hagezweho umutangabuhamya wahoze ari mu buyobozi bw’Itorero ADEPR Gikongoro.

Nyuma y’umwanya munini hategerejwe ko ikoranabuhanga ryatungana urukiko rwumvise umugabo wavutse mu 1954 akaba atuye mu gihugu cy’Ubwongereza.

Uyu mutangabuhamya yasabwe n’uruhande rw’abunganira Laurent Bucyibaruta.

Kuri uyu wa Kane, tariki 19 Gicurasi yabwiye urukiko ko mu 1994 yari mu bayobozi b’Itorero ADEPR muri Perefegitura ya Gikongoro. Urukiko rwamusabye kuvuga ibyo azi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasubije agira ati: “Mu by’ukuri sinzi icyo navuga n’icyo nareka mwebwe nimumbwire ibyo mushaka ko mvuga.”

Perezida w’urukiko na we aramubwira ati: “Tubwire ibyo uzi byabaye igihe mu Rwanda habaga Jenoside.”

Umutangabuhamya yavuze ko habaye ibibazo by’umutekano mucye muri rusange muri Gikongoro kandi ko nk’umwe mu bayobozi b’itorero bagerageje gushakira ubufasha abahungaga.

Urukiko rumubajije niba yaba yarigeze ajya mu nama ya Yohani Kambanda wari Minisitiri w’Intebe wa guverinoma y’abatabazi, inama yabaye tariki 30/4/1994, asubiza ko yayigiyemo kuko ngo yumvaga ashaka kureba minisitiri w’intebe no kumva ikivugwa ku bijyanye n’umutekano.

Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko mu bo yakijije abicanyi harimo n’umutangabuhamya urukiko rwari rumaze gutega amatwi.

Perezida w’urukiko yahise asaba wa mutangabuhamya kugaruka akavuga koko niba ari byo,

Umutangabuhamya agaruwe yagize ati: “Ibyo avuga bimwe ni byo ariko ibindi aravangavanga”

Uyu mutangabuhamya ahubwo yahise abwira urukiko ati: “Uyu mugabo murimo kumva ahubwo ndagira ngo mbamenyeshe ko yakatiwe n’inkiko Gacaca mu Rwanda kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Perezida w’urukiko abajije umutangabuhamya urimo kuvugira mu Bwongereza niba azi ko yakatiwe n’inkiko Gacaca mu Rwanda.

Mu ijwi ryumvikanamo gutangara cyane ati: “Ndababwiza ukuri ni ubwa mbere ibyo bintu mbyumvise, ntabyo nari nzi.”

Yongeyeho ko ndetse yiteguye no gusubira mu Rwanda ngo byaba ngombwa bakamucira urubanza.

Uyu mutangabuhamya kandi abajijwe n’urukiko niba yari azi Bucyibaruta n’icyo yamuvugaho, yemeje ko yari amuzi ndetse yari umuntu mwiza cyane.

Uruhande rw’ubushinjacyaha rwamubajije niba yemera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo kujijinganya ati: “Yego yarabaye.”

Uyu mutangabuhamya yabanje kwanga kuvuga mu Kinyarwanda, yavugaga Icyongereza bagasemura ibyo avuze; ariko bigeze hagati akoresha Ikinyarwanda.

Nyuma yo kumva uyu mutangabuhamya, iburanisha ryarasubitswe rikazasubukurwa kuri uyu wa gatanu hakomeza gutangwa ubuhamya bufitanye isano n’ubwicanyi bwakorewe ku ishuri ry’imyuga rya Murambi ETO no kuri bariyeri zitandukanye zari hafi yaryo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: BucyibarutaFranceurubanza

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abatuye i Kabare biyemeje kubyaza umusaruro agakiriro bubakiwe

Kayonza: Abatuye i Kabare biyemeje kubyaza umusaruro agakiriro bubakiwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU