Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yahaye aborozi bo mu Karere ka Bugesera igihe ntarengwa cyo kuba mu kwezi kwa Werurwe 2023 ntawe uzongera kuragira ku gasozi, ahubwo ubworozi buzaba bukorwa hakurikijwe gahunda yo kororera mu biraro.
Ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kororera mu biraro hagamijwe gushyira mu bikorwa politiki y’ubworozi bw’umwuga mu Rwanda.
Ibi Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda,Dr Mukeshimana Gerardine, yabigarutseho mu biganiro yagiranye n’aborozi bo mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 01 Kamena 2022, ubwo bareberaga hamwe uko umusaruro ukomoka ku bworozi muri aka Karere wakongerwa.
Minisitiri Mukeshimana yahamirije aba borozi ko iyi gahunda igomba gukurikizwa muri Bugesera nk’Akarere kabarurwa mu turere twororera mu biraro.
Ati: “Aka karere kanyu kari mu gice cyororera mu biraro; Bugesera iri mu Turere tugomba kororera mu biraro, utabikora itegeko rihita rimufata, kuba mutabikora mukongeraho n’ibindi byaha babarega byo koneshereza rubanda, amategeko abafata kandi abahana aba menshi cyane.”
Dr Mukeshimana yabasabye kandi gutekereza no gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire bagatandukana no korora gakondo baragira inka ku gasozi nk’abantu bashaka kwiteza imbere.
Ati: “Niba mushaka kwiteza imbere; iterambere ni umuntu ku giti cye, ni imyumvire ku giti cyawe, rero ubufasha mwifuza kugira ngo mubigereho mubigeze ku bayobozi banyu.”
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo ubworozi bwo muri aka Karere bwongere umusaruro, aborozi biyemeje kubahiriza gahunda yo kororera mu biraro.
Nsanzineza Severin ni umworozi wo mu Murenge wa Mareba mu Kagari ka Gakomeye avuga inama we n’aborozi bagenzi be bagiriwe n’ubuyobozi bagiye kuzikurikiza ku buryo mu kwezi kwa Werurwe 2023 nk’uko babyemeranijeho na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, iy’Umutegetsi bw’igihugu ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere bazaba barasoje gushira mu bikorwa gahunda yo kororera mu biraro.
Ati: “Inama twagiriwe twumvishe ari ingirakamaro kuko kuzerereza inka byaduteranyaga na rubanda kubera kuboneshereza imyaka no kuba inka zangiza n’ibindi bikorwa. Ubu birasaba ko buri wese ahinduka mu myumvire akumva ko agiye korora inka abashije kandi zimuha umukamo utubutse.”
Mukakayange Olive utuye mu Murenge wa Juru, ni umworozi witabiriye ibiganiro na we ati: “Tuvuye aha tugiye kwiha ingamba z’uko niba mfite amatungo ntashoboye kubonera ubwatsi ngomba kuyagabanya norore nkeya nshoboye kororera mu kiraro tutagoranye n’ubuyobozi ngo tubateze ibibazo, kandi natwe twabonaga ko harimo ibibazo birenze umurongo.”
Uretse uturere twa Kayonza na Nyagatare twemerewe kororera mu nzuri wongeyeho bamwe mu borozi baturiye ishyamba rya Gishwati, utundi turere twose tw’Igihugu dutegekwa kororera mu biraro nka bumwe mu buryo bwo korora bwemewe mu Rwanda.
Hashingiwe ku ibarura ryakozwe n’Ikigo gishinzwe kuteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda-RAB ryo mu kwezi k’Ukuboza 2021, mu karere ka Bugesera habarurwa aborozi 17,523 boroye inka 40,295.







