Intara y’Iburasirazuba iracyafite abaturage bafite ikibazo cy’amazi meza, nyamara igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’amazi kigaragaza ko imiterere yayo itayemerera na gato kuba hari uhatuye ugitaka ikibazo cy’amazi.
Ibipimo bigaragazwa byerekana ko Intara y’Iburasirazuba iri ku kigereranyo cya 78% ku bafite amazi meza byibuze ngo batarenga metero 500 bajya gushaka amazi, naho abafite amazi abegereye ku buryo bwa hafi harimo n’abayafite mu rugo ni 6%.
Kuri uyu wa 01 Kamena ku biro by’Intara y’Iburasirazuba hamuritswe igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’amazi n’isukura, cyakozwe n’Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC.
Muri iki gishushanyo mbonera kigaragaza kuri buri karere imiterere yako, aho bakura amazi, ibikwiye gukorwa ndetse na gahunda y’igihe kirekire yo kugeza ku baturage amazi meza.
Intara y’Iburasirazuba ifite imigezi micye ugereranyije n’izindi ntara dore ko hari umugezi w’Akagera n’Umuvumba nyamara iyi ntara niyo ifite ibiyaga byinshi kuko iyi ntara ibarizwamo ibiyaga birenga 30.
Abakoze iki gishushanyo mbonera ku mikoreshereze y’amazi isuku n’isukura bahereye ku mwaka wa 2020, bajya kuri 2024, hakaza gahunda zirambye zirimo izo mu mwaka wa 2030 na 2050 izi zose zifite aho zihuriye na gahunda ya leta yo kugeza amazi meza ku baturage.
Dr Nshimiyimana Xavier ashinzwe isuku n’isukura muri WASAC akaba ari na we ukurikirana ibijyanye n’umushinga w’ibishushanyombonera by’amazi isuku n’isukura, asobanura zimwe mu mpamvu zituma amazi ataboneka kandi ahari,
Yagize ati: “Mu Ntara y’Iburasirazuba amazi ashobora kuboneka? Yego birashoboka cyane ariko se bidusaba iki? ariko ni ugushoramo amafaranga menshi cyane, muri iyi minsi hari ibibazo by’imiyoboro ishaje, ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage, ikiri gukorwa ubu ni ukuvugurura imiyoboro ishaje ni na byo biri mu nyigo n’imiyoboro yubatswe nayo ibe ari migari.”
Imishinga migari yo kugeza amazi meza ku baturage isaba amafaranga menshi, gusa ngo iki si ikibazo cyatuma idashyirwa mu ngiro nk’uko byemezwa na Twagirimana Jean Damascene Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rwamagana, yemeza ko iki gishushanyo mbonera kije kubakebura bakarushaho gukora imishinga migari irambye.
Yagize ati: “Hari ubwo abantu bakoraga igenamigambi rito bitewe n’ubushobozi buhari, ariko kubera y’uko hari gahunda y’Igihugu y’igihe kirekire ijyanye no gutanga amazi, hari imishinga twagaragarijwe ushobora gutangira ukawukora nubwo waba uhenze ukawukora umwaka umwe aho ugeze ukazakomerezaho kugeza igihe urangiriye.”
Munyaneza William ni Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwaremezo, ubutaka n’imiturire mu Karere ka Kirehe yemeza ko hakenewe inyigo zihariye kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’amazi meza agera ku baturage,
Yakomeje agira ati: “Turi ku kigero cya 70% cy’abantu bafite amazi, nabyo bitewe n’inyubako zimwe zubatswe mbere ubu zikeneye kuvugururwa, tukaba tugifite abaturage batagerwaho n’amazi meza, bigaragara ko hakenewe inyigo zimbitse kugira ngo hakemurwe ibibazo by’amazi meza agera ku baturage.”
Mu gihe ibipimo bigaragazwa byerekana ko Intara y’Iburasirazuba iri ku kigereranyo cya 78% mu kugira amazi meza hafi y’abaturage, abatuye iyi ntara bagaragaza kenshi imbogamizi z’uko mu gihe cy’izuba amazi abura bakagorwa no kuyakure kure cyangwa gusubira kuvoma ibinama.
Ibura ry’amazi rya hato na hato rigira ingaruka zirimo kudindiza ibikorwa by’isuku n’isukura, ndetse no kwiteza imbere bikagorana kuko hari umwanya munini batakaza bajya gushaka amazi kandi bakawukozemo akazi n’imirimo bibateza imbere.
Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030 uyu mubare uzaba uri kuri 60% naho mu mwaka wa 2050 buri muturage wese uzaba atuye mu ntara y’Iburasirazuba yagombye kuzaba afite amazi mu rugo iwe.










