MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

RAB yasobanuye iby’agakoko kateje urujijo mu baturage bakarandura imboga

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
02/06/2022

Abahinzi n’abacuruzi bo mu Karere ka Rwamagana basuwe n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi -RAB uzobereye mu kurwanya indwara n’ibyonnyi, kugira ngo abasobanurire iby’amakuru y’igihuha yatumye bamwe mu baturage bareka kurya imboga.

Abahinzi basuwe kuri uyu wa Kane tariki 2 Kamena, ni abo mu Murenge wa Munyiginya mu Kagari ka Binunga, hamwe mu mbere hagaragaye agakoko kari ku mababi y’ibiti by’imyembe, aka gakoko ukitegereje gafite isura nk’iyi nkende.

Ni agakoko kitwa ‘African Apefly’ nk’uko bisobanurwa na Germain Nkima, umushakashatsi muri RAB ushinzwe kurwanya indwara, ibyonnyi mu mirima; yemeza ko aka gakoko kari mu itsinda ry’inshuti z’abahinzi.

Imvo n’imvano y’aka gakoko

Abahanga mu by’ubuhinzi no kurwanya ibyonnyi bemeza ko mu buhinzi habaho udukoko twona imyaka, hakaba n’utundi turya utu twona imyaka ari two bita inshuti z’abahinzi.

Ibiti by’imyembe muri iyi minsi byibasiwe n’indwara ituma amababi aba umukara, ndetse aya iyi ndwara ituma umusaruro w’imbuto z’imyembe ugabanyuka.

Iyi ndwara iterwa n’udukoko twitwa Utumatirizi (Mango Mealybug) ni udukoko tumaze kugera kure kandi twororokera mu bice bishyushye cyane hejuru ya dogere 20 za serisiyusi, utu dukoko tujya munsi y’ibabi tukarekura umushonge ugafata ku mababi hejuru, nyuma y’igihe gito ya mababi aba umukara bituma amababi atabasha gukurura irumuri rw’imirasire y’izuba.

Ubusanzwe igihingwa ibigitunga biri mu buryo bubiri, ubwa ni ubukomoka ku mizi y’igihingwa, bitewe n’ibyo kinyunyuza mu butaka, ubwa kabiri ni ubuturuka ku mirasire y’izuba nabyo bifasha igihingwa gukura.

Utu tumatirizi dukunze kwihisha urumuri, imirasire y’izuba ndetse n’utundi dusimba twaturya.

Nkuko bisobanurwa na Nkima, izi ndwara akenshi mu kuzidwanya abaturage bagirwa inama yo gutera imiti yica udukoko, ariko iyo nama iza ari iya kabiri nyuma yo kwifashisha udukoko turya utundi.

Utumatirizi rero two turibwa na ka gakoko kabonywe n’abaturage bakagira ubwoba, aka gakoko gatangira ari igi riza gukura rikaba ikinyugunyugu, nacyo gitera amagi bigakomeza bityo bityo.

Abahanga bemeza ko aka gakoko ka African Apefly kaje gakurikiye utumatirizi.

Icyo abaturage bavuga kuri aka gakoko

Hari bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Kigabiro na Munyiginya bemeza ko hari amakuru y’ibihuha yabagezeho bituma bareka kurya imboga, Mukamugira Jeanne ni umuturage wo mu Murenge wa Munyiginya mu Kagari ka Binunga, yagize ati: “Hari akantu numvise kuri WhatsApp bavuga ko hari agakoko kateye kajya ku mboga nk’isombe, njye iwanjye izo mboga baraziranduye; ubu nasobanuriwe neza ko aka gakoko ntacyo gatwaye.”

Aba baturage basaba ko hongerwa ubukangurambaga hasobanurwa iby’aka gakoko, Murenzi Laurent ni umwe mu bacururiza ku gasoko k’imboga, yagize ati: “Turi benshi twagize iyo myumvire itari yo, twaretse kurya imboga hari n’abo numvise bavuga ko aka gakoko iyo kageze ku nka nayo ipfa, turasaba leta ko yarushaho kutwegera bakadusobanurira nkuko twabisobanuriwe uyu munsi.”

Icyo abahanga babivugaho

Germain Nkima, Umushakashatsi muri RAB ushinzwe kurwanya indwara, ibyonnyi mu mirima yemeza ko aya makuru y’aka gakoko yasakajwe n’abantu bifitiye inyungu ku mbuga nkoranyambaga, yemeza ko aya makuru avuga ko icyo aka gakoko kagezeho cyose gipfa ndetse n’ukiriye agapfa byose nta shingiro bifite.

Yakomeje agira ati: “Aka gasimba gafite uko gasa ku buryo uwo muntu yagakoresheje mu gutera abaturage ubwoba, atanga amakuru adafatika agamije kubona abamukurikira benshi, twaje gusobanurira abaturage ko aka gasimba nta kibazo, turasaba abaturage gukomeza kwirira imboga n’imbuto ntaho bihuriye n’uriya watangaje icyo gihuha, abanyarwanda nibakomeze birire imbuto nta kibazo.”

Iki kibazo cy’aka gakoko ntikiri mu Rwanda gusa kuko no mu bihugu bituranye n’u Rwanda naho gihari ndetse mu mwaka wa 2020 mu gihugu cya Tanzania hakozwe ubusesenguzi (Assessement of Knowledge, Perceptions and Reactions towards the African Apefly in Tanzania) kuri aka gakoko, ni ubusesenguzi bwakozwe n’abahanga biga ku miterere ya African Apefly basanga aka gakoko nta burozi na bucye kifitemo, bityo aho kari hose nta mpungenge z’uko byahumanya umuntu.

Mu mwanzuro w’ubu busesenguzi bavugak o ibihuha byatambutse bigahungabanya abaturage kugeza ubwo baretse kurya imboga byatewe no kutamenya byagizwemo uruhare n’imbuga nkoranyambaga.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: REMA yatanze umukoro ku mboni z’ibidukikije

Bugesera: REMA yatanze umukoro ku mboni z'ibidukikije

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU