Ubuyobozi bw’urugaga rw’Abikorera-PSF mu Ntara y’Iburasirazuba, bwasabye abikorera bo mu Karere ka Ngoma, kubyaza umusaruro ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera bubaka amahoteri hafi y’ahari kubakwa iki kibuga, bashora imari muri serivise z’ingendo, ku buryo mu gihe kizaba cyuzuye bizabazanira inyungu no ku Karere muri rusange.
Ibi, ubuyobozi bw’abikorera ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba bwabigarutseho kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, ubwo muri aka Karere haberaga umuhango w’ihererekanyabubasha ry’abayobozi bashya b’Urugaga rw’Abikorera (PSF) ku rwego rw’Akarere.
Ni umuhango wari witabiriwe na Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma Bushayija Francis, Vice Chairman wa PSF ku rwego rw’Intara Gakuba Francis, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho Myiza Mukayiranga Marie Gloriose, abagize Inama y’Umutekano Itaguye ku rwego rw’Akarere n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.
Komite icyuye igihe yari iyobowe na Habakurama Oreste yagaragaje ibyagezweho byibanze ku guteza imbere ubucuruzi, kongera ubufatanye hagati y’abikorera n’inzego za Leta, no kwesa imihigo y’Akarere, aho yahise aha izi nshingano Chairman mushya watowe, Nsabyumukiza Albert.
Aganira na MUHAZIYACU Vice Chairman wa PSF ku rwego rw’Intara Gakuba Francis, yavuze ko abikorera b’i Ngoma bakwiye kongera imbaraga mu kubaka amahoteri hafi n’ibiyaga birimo Mugesera na Sake, nka bimwe mu biyaga byegereye Akarere ka Bugesera ku buryo abagenzi bazajya bagera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera, agaragaza ko bikozwe gutya bakanazamura imitangire ya serivise nta kabuza babikuramo inyungu nyinshi.
Yagize ati: “Mu rwego rw’abikorera biriya biyaga biri mu Karere ka Ngoma tugomba kubibyaza umusaruro, cyane ko biri hafi y’ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera, tuzakenera serivise z’abantu aho barara, tuzakenera kofi (Coffee) no gutanga serivise nziza cyane, kandi nk’intara tuzababa hafi babyaze umusaruro biriya biyaga biri hafi y’ikibuga.”
Umuyobozi w’urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Ngoma wagiye muri izi nshingano Nsabyumukiza Albert, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu guhanga udushya, kuzamura amasaha y’imikorere, no gusigasira ibyagezweho n’uru rwego mu bihe byatambutse, ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma ko bubahora hafi.
Yagize ati: “Ubuyobozi bwacu buduhora hafi tugakora nta gihunga, abikorera hano twese turi inshuti nizeye ko tuzafatanya, imbaraga abatubanjirije bakoresheje tuzasigasira, ibyo bakoze ntabwo tuzabatenguha, tuzahera kuby’ingenzi byihutirwa, abacuruzi bo muri Kibungo baryama kare tuzabakangurira gukora igihe kinini. Hari abandi gushyira imbaraga mu mahoteri abantu bakajya baza bakabona ibyo kurya kuko hano hasigaye hari urujya n’uruza rw’abantu benshi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, yavuze ko ubu intego bafite ari ugukangurira abikorera kubaka amahoteri hafi y’ibiyaga. Yemeza ko nk’akarere batangiye ibikorwa byo kubaka imihanda ihakikije.
Yagize ati: “Mu ntego dufite ni ugukangurira abashoramari cyane cyane ko amasambu akikije biriya biyaga amenshi barayaguze, akarere tugiye gukora iriya mihanda ikikije biriya biyaga, kugira ngo twegerezeho ibikorwaremezo babashe nabo kuhubaka, turifuza amahoteri ajyanye n’ubucyerarugendo. Ibyo rero nibyo biri muri gahunda ya PSF y’Akarere n’iy’intara, kandi nkatwe nk’ubuyobozi nicyo dushyize imbere kugira turebe ko aho kugira ngo abagenzi bambuke bajya bashobore bahinira hariya hafi tunashimira abashoramari bamazekugura hariya, tunabakangurira ngo baze bashyireho ibikorwa byiza bijyanye n’amahoteri, natwe ibijyanye n’Akarere twiteguye kubikora, kugira twese dufatanye.”
Ubuyobozi bwa Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu kirere (RwandAir), buherutse kuvuga ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali , kiri kubakwa mu Bugesera kizuzura mu mwaka wa 2027/2028.










