MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abatuye Umujyi wa Kibungo bitabiriye siporo rusange (Amafoto)  

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
22/01/2023

Abaturage batandukanye bo mu Mujyi wa Ngoma i Kibungo bazindukiye muri Siporo Rusange imenyerewe nka ‘Car Free Day’ igamije gushishikariza abantu kwirinda indwara zitandura.

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2023, abatuye Umujyi wa Kibungo no mu bindi bice babyukiye muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ nyuma hanapimwa indwara zitandura.

Ni siporo iba kabiri mu kwezi, aho imihanda imwe n’imwe iba yafunzwe igaharirwa abakoresha amaguru cyangwa amagare.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibungo n’inzego z’umutekano bongeye kwibutsa abitabiriye bose akamaro ka siporo mu buzima bw’umuntu ndetse banabakangurira kuyitabira kenshi.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 mu mujyi wa Kigali, igamije gushishikariza abaturage umuco wo gukora siporo no ku bashishikariza kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu; gusa kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo irakorwa.

Gukora siporo ni bumwe mu buryo bufasha abantu kwirinda indwara zitandura no gukomeza kugira ubuzima bwiza.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ku ndwara zitandura muri 2013, bwagaragaje ko 2.8% bafite umubyibuho ukabije, 14.3% bafite ibiro byinshi bitajyanye n’uko bareshya, naho 7.8% bafite ibiro biri munsi y’ibyo bakabaye bafite.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NgomaSiporo

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Umuvunyi mukuru aributsa Abayobozi gukemura ibibazo badasiragije abaturage

Umuvunyi mukuru aributsa Abayobozi gukemura ibibazo badasiragije abaturage

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU