Abaturage bo mu mirenge ya Kamabuye na Ngeruka bagaragaje uruhare rw’Umuryango w’aba Guides mu Rwanda uburyo bita ku kwigisha urubyiruko rwo muri iyi mirenge ubuzima bw’imyororokere n’uko rugomba kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ni bimwe mu byagaragajwe n’abaturage bo muri iyi mirenge mu bikorwa by’ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohorera rishingiye ku gitsina buri gukorwa mu Karere ka Bugesera.
Umutoniwase Shemsa ni umwe mu bagize Umuryango w’aba Guides mu Rwanda, agaragaza ibikorwa uyu muryango ukorera muri iyi mirenge mu kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere ndetse no gufasha urubyiruko muri rusange kumenya amakuru atandukanye agamije kuruhasha gusobanukirwa.
Yagize ati: “Dukora ibikorwa bitandukanye hario kwita ku buzima bw’imyororokere tukigisha abantu uburyo birinda ababahohotera. Ku bufatanye na Plan Rwanda dufite umushinga w’ubuzima bw’imyororokere muri Kamabuye na Ngeruka aho dutanga amahugurwa atandukanye n’uburyo abana b’abangavu bakwigirira isuku igihe bari mu mihango.”
Ku byerekeranye n’uburyo imibanire y’abana n’ababyeyi ku kuganira ku buzima bw’imyororokere, Umutoniwase agaragaza ko hakirimo icyuho, ati: “Ni ubumenyi bugikenewe cyane ku babyeyi ndetse no ku bana. Murabizi kandi ko hakiri icyuho ku muco wacu, ababyeyi ntabwo bafungukira abana babo ngo baganirize abana babo bagire amakuru ku buzima bw’imyororokere akaba azi ngo oya ni oya, yego ni yego. Akumva ko afite uburenganzira bwo kuba yamenya ngo nta muntu wemerewe kuba yankoraho cyangwa kunkoresha icyo ntashaka. Ni yo mpamvu umuryango w’aba Guides uri muri uyu murenge kugira ngo turwanye iryo hohotera abana bacu babe bafite amakuru yizewe ku bikorwa ibyo aribyo byose.”
Mukabutera Jeannine wo mu murenge wa Kamabuye, ni umubyeyi ufite umwana w’imyaka 19 watewe inda akiri umwangavu, avuga ko ahanini icyateye umwana we kubyara akiri muto ari uko hari amakuru y’imyororokere atamuganirije, ubu akaba ashima ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ati: “Ndashimira ubu bukangurambaga ndetse n’Umuryango w’aba Guides ubu bagira uruhare mu kwegera abana bacu babasanze murugo bakabaganiriza ibijyanye n’imyororokere, bakaba basobanukiwe uko bakwirinda ibishuko n’ingeso mbi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngeruka, Kadafi Aimable ashimira Umuryango w’aba Guides mu Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa uburyo babafasha mu bukangurambaga,
Ati: “Tubashimira uburyo baganiriza umwana harimo no guhumiriza wa muryango na wa mwana wagize ihungabana kubera ibyo yakorewe, hanyuma na wa muryango ushobora gutererana wa mwana bakawumvisha ko wa mwana wahohotewe n’ubundi aguma ari umwana mu muryango, ko ababyeyi bagifite inshingano zo kumwitaho kurushaho kuko yagize ikibazo, yabaye umubyeyi atarageza igihe cyo kuba umubyeyi.
Akomeza agira ati: “Ikindi cyiza rero ni uku aba bafatanyabikorwa banabafasha noneho ushoboye kuba yasubira mu ishuri hari ubufasha bamuha kugira ngo ashobore kuba yasubira mu ishuri noneho na ha handi ejo he heza yatekerezaga yazahagera.”
Muri ubu bukangurambaga bw’iminsi 16, hari gukorwa kandi ibikorwa bitandukanye birimo gutanga ubutunwa bugamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gutanga serivisi zikomatanyije ku bana b’abangavu batewe inda batarageza imyaka y’ubukure.
Muri iyi minsi 16, umuryango w’aba Guides ku Isi ufite insanganyamatsiko yo gushishikariza abana b’abakobwa gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza.












