Abaturage batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Gishuro mu Murenge wa Tabagwe barasabwa gukura amaboko mu mifuka bagakora, dore ko bimwe mubyo bahawe byatangiye kubyara umusaruro nyuma y’amezi abiri gusa.
Umudugudu wa Gishuro uherereye mu Mudugudu wa Nyasine mu Kagari ka Gishuro mu Murenge wa Tabagwe, watashywe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuwa 04 Nyakanga 2020.
Bimwe mu byo aba baturage bahawe harimo ubutaka bwo guhingaho bugera kuri hegitari 50, bahawe kandi inzu z’icyitegererezo zo guturamo, bahabwa inka ndetse banakorerwa umushinga wo korora inkoko.

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga 2021A mu karere ka Nyagatare, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye aba baturage kwita ku byo bahawe no kubibyaza umusaruro.
Yagize ati: “Ibi byose murabizi ko mwabihawe na Perezida wa Repubulika; icyo abashakaho ni uko mukira, niyo nyiturano abashakaho, nimukure amaboko mu mifuka mukore, ejo n’ejobundi muzabashe kwikorera ibi byose, ntimukwiye guhora mutegereje ko byose muzabikorerwa, ni ahanyu ho gushyiramo imbaraga mukabyaza umusaruro ibi byose mwahawe.”
Ni imiryango 64 yatujwe muri uyu mudugudu w’icyitegererezo, kuri za hegitari 50 zo guhingwaho niho habaye umuhango wo gutangiza igihembwe cy’ihinga haterwa ibigori hamwe mu hazahingwa ibigori ku buso bwa hegitari 20.

Bamwe muri aba baturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo bemeza ko bamaze kugerwaho n’ibyiza byo kuwuturamo, buri rugo ruhabwa litiro imwe y’amata ku munsi, ubu biyemeje gukomeza gukorana imbaraga.
Umunyamakuru wa MUHAZIYACU yasanze Mutuyumutima Angelique mu murima afatanya n’abandi gutera imbuto y’ibigori mu murima rusange bahawe.
Yagize ati: “Ubu nasobanukiwe n’akamaro ko guhingira hamwe, uko badusobanuriye ni uko aha hazava umusaruro mwinshi kuruta uwo twajyaga tubona kandi iyo nzira niyo twiyemeje gukurukiza.”
Aba baturage bishimira ko inkoko zabo zabahaye umusaruro utubutse, kuko koperative yabo imaze kwizigamira miliyoni 10 zavuye mu musaruro w’amagi bagurishije muri aya mezi abiri ashize kuva batuzwa muri uyu mudugudu.

Muri rusange abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Gishuro bahawe ubutaka bungana na hegitari 76, harimo hegitari 20 zihinzeho ubwatsi bw’amatungo ubu buteganyijwe ko buzongerwa bukagera kuri hegitari 32.
Hari kandi urutoki ruhinze ku buso bwa hegitari 1.6, ibishyimbo bizahingwa kuri hegitari esheshatu, imbuto z’inanasi n’imyembe biri ku buso bwa hegitari 10, ibigori byo bizahingwa ku buso bwa hegitari 20 naho ibijumba byo bihinze ku buso bwa hegitari 10.







