MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abahinga umuceri i Mishenyi bamenye ibanga ryo gukoresha ifumbire

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
09/09/2022

Abahinzi bahinga umuceri mu gishanga cya Mishenyi mu Karere ka Gatsibo bavuga ko bamenye ibanga ryo gukoresha ifumbire bikabaha umusaruro, mu gihe mbere wasangaga batabikozwa.

Kuri ubu iyo ugeze muri iki gishanga usanga imirimo yo guhinga umuceri irimbanije kuko abahinzi baba basiganwa n’igihe kugira ngo kitabacika umusaruro ukazaba muke.

Bamwe mu bahinzi baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko mbere bataramenya ibanga ryo gukoresha ifumbire wasangaga umusaruro babona ari muke ariko ubu babona umusaro uhagije, bavuga ko byabakuye mu bukene

Gacinya Faustin ni umuhinzi w’umuceri, ati: “Iki gishanga kidufatiye runini kuko usanga abenshi nta mirima dufite imusozi ubwo rero urumva ibikenerwa byose tubikura muri iki gishanga, iyo twejeje yaba Mituweli cyangwa amafaranga y’ishuri y’abana ndetse n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi n’aha biva.”

Yakomeje avuga ko mbere bataramenya guhinga bakoresheje ifumbire umusaruro wari muke cyane ugereranyije n’uwo babona ubu.

Ati:”Mbere tutaremenya ibyiza byo gukoresha ifumbire wasangaga umuntu ahinga ariko umusaruro ukaba muke ariko ubu aho twakuraga imifuka 5 y’umuceri ubu umusaruro wikubye kabiri kubera ifumbire ubu tuhasarura imifuka 10.”

Undi muhinzi uhinga umuceri muri iki gishanga yagize ati: “Ubu twavuye mu bukene kuko duhinga umuceri kandi tukawuhinga neza, ubundi wasangaga duhinga ngo umuntu abone uwo yirira gusa ariko ubu turarya ndetse tukagurisha tukiteza imbere, tukabona amafaranga yo gukemura ibibazo tuba dufite byo mu murugo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko iki gishanga gifite umumaro munini cyane ku bukungu bw’Akarere kuko iyo umusaruro wiyongereye n’ubukungu bw’akarere bwiyongera ndetse n’umuturage akiteza imbere.

Igishanga cya Mishenyi giherereye mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore mu kagari ka Kabeza kikaba gihingwa cyane n’abaturage batuye mu nkengero zacyo bo mu mudugudu wa Mishenyi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Gatsibo

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Nyagatare: Ukwezi k’Ukwakira kuzasiga abatishoboye 28 bubakiwe
Urubyiruko

Nyagatare: Ukwezi k’Ukwakira kuzasiga abatishoboye 28 bubakiwe

04/10/2026
Gatsibo: Litiro 600 za lisansi zafatiwe mu ngo, Abaturage basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe
Amakuru

Gatsibo: Litiro 600 za lisansi zafatiwe mu ngo, Abaturage basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe

03/10/2026
Ngoma: Hateganyijwe gukorwa ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro ka miliyoni 24Frw
Amakuru

Ngoma: Hateganyijwe gukorwa ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro ka miliyoni 24Frw

03/10/2026
Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi
Urubyiruko

Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi

03/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abafite ibibazo by’ubutaka bashyiriweho ukwezi ko kubikemura 

Nyagatare: Abafite ibibazo by'ubutaka bashyiriweho ukwezi ko kubikemura 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU