Nyuma y’uko hasohotse itangazo rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu rigaragaza ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya koronavirusi, imirenge itanu yo mu Karere ka Bugesera ya Nyamata, Juru, Rilima, Shyara na Ruhuha yashyizwe muri Guma mu rugo, kubera ubwandu ‘bukabije’ bw’iki cyorezo.
Ibipimo byafashwe mu Murenge wa Rilima bisaga 496, abasaga 55 bose bari bafite ubwandu. Naho Juru hafashwe ibipimo 500 abagera kuri 55 baranduye. Nyamata hafashwe 495 muri bo 53 basanganwa ubwandu. Ruhuha hafashwe ibipimo 500 muri bo abagera kuri 52 bari baranduye ni mu gihe Shyara hapimwe 500 muri bo 49 basanganwa ubwandu.
Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 27 Nyakanga, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yari mu kiganiro kuri Radio Izuba yibutsa Abakeramurimo (Abaturage ba Bugesera) uko bagomba kwitwara mu gihe iyi gahunda izaba itangiye gukurikizwa.
Muri iki kiganiro, umuyobozi w’Akarere yibukije Abanyabugesera kwigomwa ibyo buri wese yakoraga mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi Covid-19.
Ati: “Abakeramurimo ni abaturage beza kandi bumva, niyo mpamvu tubasaba kutikunda no kwigomwa ibyo bakoraga by’umwihariko abatuye muri iyo mirenge yashyizwe muri guma mu rugo.”
Meya Mutabazi kandi yongeyeho ko umuturage agomba kuzirikana ko “guma mu rugo” atari “guma mu rusisiro” cyangwa ngo gusura umuturanyi.
Yanabibukije ko ubufatanye ari cyo kintu cyonyine cyagakwiye kuranga umuturage wese haba uwashyizwe muri guma mu rugo ndetse n’undi wese utayirimo.
Alpha Niyomugabo ni umuturage utuye mu Murenge wa Rilima mu Kagali ka Nyabagendwa, avuga ko iyi guma mu rugo muri iyi mirenge itanu yari ikwiye, yasobanuye agira ati: “Kuba ibi byemezo bifatiwe iyi mirenge yacu si ibintu twagakwiye gutungurwa kuko icyorezo kirahari, ntago twumva ko ari igikuba cyacitse kuko ije kurokora umuturage wese utarandura ndetse no kugira ngo uwanduye atakomeza kwanduza abandi.”
Naho umuturage uzwi ku izina rya “Mama Belyse” we yavuze ko mu bice bigaragara nk’ibyaro usanga kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bigoye, ajya inama ko mu guhererekanya amafaranga buri muturage wese yagakwiye kuba afite umuti wo gukaraba ‘hand sanitizer‘ mu gihe amaze gukora ku mafaranga akazajya ahita akaraba uwo muti, kuko ibi nabyo byatuma ubwandu budakwirakwira.
Muri iki kiganiro yagiriye kuri Radio Izuba, Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, yasoje avuga ko mu gihe ibi byemezo bizaba bitangiye gukurikizwa, umuturage wese utuye Akarere by’umwihariko iyi mirenge yashyizwe muri guma mu rugo, akangurirwa gukurikiza amabwiriza kugira ngo atazagongana ninzego zishinzwe kugenzura aya mabwiriza.
Yongeyeho kandi ko nta muturage uzagira ikibazo cy’imibereho kuko ubuyobozi bwa leta buzakomeza gukurikirana buri wese wagira ikibazo cy’imibereho.
Akarere ka Bugesera kagizwe n’Imirenge isaga 15, muri iyo mirenge itanu niyo yashyizwe muri Guma mu Rugo hashingiwe mu bipimo byafashwe muri tugari twose tugize iyo mirenge.
Ibipimo byafashwe mu Murenge wa Rilima bisaga 496 abasaga 55 bose bari bafite ubwandu. Naho Juru hafashwe ibipimo 500 abagera kuri 55 baranduye. Nyamata hafashwe 495 muri bo 53 basanganwa ubwandu. Ruhuha hafashwe ibipimo 500 muri bo abagera kuri 52 bari baranduye ni mu gihe Shyara hapimwe 500 muri bo 49 basanganwa ubwandu.







