Umusore w’imyaka 17 witwa Muragijimana Shadrack wari usanzwe yiga mu mashuri yisumbuye wari waragiye gusura mushiki we mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rukara, yaguye mu ruzi rwa Kabutera apfiramo.
Byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga mu Mudugudu wa Nyagaharabuge mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara.
Nyirabizeyimana Immaculée, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, aganira na MUHAZIYACU, yavuze ko uyu musore yari amaze iminsi mike aje muri uyu Murenge gusura mushiki we aturutse mu Karere ka Nyamagabe.
Ati: “Ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 17 bavuga ko yajyanye n’abandi kuvoma yagerayo we akajya koga mu cyuzi cyitwa Kabutera, agezemo bategereza ko azamuka ntiyazamuka, umurambo we twaraye tugerageje kuwushakisha ntitwawubona, muri iki gitondo nibwo ubonetse.”
Gitifu yavuze ko ubusanzwe uyu musore iwabo ari mu Karere ka Nyamagabe akaba yari yaje aje gusura mushiki we utuye muri uyu Murenge wa Rukara, yavuze ko bamenye ko yari asanzwe yiga mu mashuri yisumbuye.
Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu bagiye kuzitira iki cyuzi mu rwego rwo kwirinda ko hazongera kugwamo abandi bantu. Umurambo wa nyakwigendera ngo ugiye kujyanwa ku bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma mbere yo kuwushyingura.






