Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Bugesera ku bufatanye n’Akarere batangijwe gahunda y’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi ‘Police week’ hashyirwa ibuye ry’ifatizo ahatangiye kubakwa inzu izahabwa umuturage utishoboye, mu Murenge wa Musenyi, Akagali ka Gacaca, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021.
Iki gikorwa cyafunguwe ku mugaragaro hashyirwa ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakirwa umuturage witwa Nyirabanani Faina utuye mu Mudugudu wa Cyarubazi.
Ni umuturage utishoboye uhagarariye umuryango w’abantu batanu usanzwe utuye muri uyu mudugudu wari abayeho akodesha bimugoye, kuko nabyo atari afitiye ubushobozi bwo kwishyura.
Nyirabanani agiye kubakirwa inzu igizwe n’amatafari ahiye hose ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga 9,700,000, azayubakirwa ku bufatanye bwa Polisi n’Akarere.

Uruhare rw’Akarere mu kubakira uyu muturage rungana n’amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri miliyoni eshatu ,hakubiyemo imicanga, amabuye,amatafari na garaviye. Naho ibindi bisigaye byose ni uruhare rwa Polisi rw’asaga 6,700,000Frw.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera CIP Vincent Musabyimana yibukije abitabiriye iki gikorwa ko mu byo Polisi y’u Rwanda ishinzwe gukora hatarimo gucunga umutekano gusa ahubwo ifite n’inshingano zo kubona umuturage atekanye abayeho neza kandi ataha aheza.
Yagize ati: “Twebwe nka Polisi y’u Rwanda twishimira kubona umuturage atekanye abayeho neza kandi ataha aheza, niyo mpamvu iki gikorwa ngaruka mwaka hategurwa ibikorwa byinshi bigamije kubaka imibereho myiza y’umuturage harimo no kubakira amazu abatishoboye baba batoranyijwe mu midugudu itandukanye.”
Yasabye kandi abaturage gukomeza ubufatanye mu gukomeza kubakira ubushobozi abatishoboye hashingiwe ku bikorwa Leta igenda ibagezaho, anabibutsa kwirinda Icyorezo cya Covid-19.
Ati: “Leta y’u Rwanda ntijya ihwema gushyira umuturage ku isonga ari nayo mpamvu ibi bikorwa byose biba bitugeraho. kubona aho kuba ni umusingi wo gushyira hamwe no kubyubakiraho mu kwiteza imbere. Kandi nkuko mubizi ntago twatera imbere tudafite ubuzima bwiza niyo mpamvu tubibutsa ko Icyorezo cya Covid-19 kigihari kandi kica bityo dukaze ingamba mu kwirinda ikwirakwizwa rya Corona Virus.”

Umuyobozi w’Ishami ry’ imiyoborere myiza mu Karere ka Bugesera Sebatware Magellan yashimiye ubufatanye bwa Polisi n’inzego za Leta mu miyoborere anashimira abaturage bagaragaje urukundo mu kuza kwifatanya muri icyo gikorwa.
Biteganyijwe ko muri iyi gahunda ngaruka mwaka y’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi “Police week”, Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera izakora ibikorwa bitandukanye mu iterambere ry’abaturage birimo gutanga umuriro ukomoka ku izuba (imirasire y’izuba) ku ngo zisaga 150 mu Kagali ka Gicaca; inakwirakwize amazi meza mu baturage.
Gutangiza iyi gahunda byanitabiriwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake bakoze umuganda, bakurikiraniraga hafi uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yubahirizwa.

Umwanditsi: NIYIRORA Christian





