Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Dr. Musabwasoni Marie Grace Sandra, yemeza ko uyu mujyi ufite gahunda yo guteza imbere inyubako z’amagorofa mu bice byagenwe n’igishushanyombonera, mu rwego rwo kuwugira umujyi ugezweho kandi uteye mu buryo bujyanye n’icyerekezo cyawo nk’Umujyi ugaragiye Kigali.
Igishushanyombonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka cy’Akarere ka Rwamagana cya 2023–2050, cyashyizweho n’Iteka rya Minisitiri N° 008/25/10/TC ryo ku wa 28 Nyakanga 2025, kigaragaza ko Umujyi Satelite wa Rwamagana ufite ubuso bwa kilometero kare 65.
Iki gishushanyo mbonera giteganya ko abaturage batuye muri uyu mujyi bazava ku 103,695 bariho mu 2022 bakagera ku 256,762 mu 2035, naho mu 2050 bakazaba bageze kuri 511,545.
Meya w’Akarere ka Rwamagana, Dr.Musabwasoni Marie Grace Sandra, mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, yavuze ko imiterere y’uyu mujyi itandukanye n’iy’indi mijyi, kuko wubatse mu buryo burambitse, ku buryo igishushanyombonera ari cyo kizagena aho inyubako z’amagorofa zizajya zubakwa.
Yagize ati: “Akarere ka Rwamagana ni akarere gafite imiterere yako, ni akarere karambitse. Umuhanda uturuka Rusumo ugenda nk’aho ari Transit kugera Kigali. Buriya Rwamagana ifite ubwiza bugaragarira mu Murenge wa Kigabiro, ariko nanone muri Rwikubo.”
Yakomeje agira ati; “Inshingano yacu, dufite igishushanyombonera, ntabwo tuzarenga igishushanyo mbonera. Kandi mu gishushanyombonera harimo n’ahantu imiturirwa igomba kubakwa ikajya, kandi ifite n’igihe igomba kuhagira. Twebwe inshingano yacu ni ukubahiriza igishushanyo mbonera cy’Akarere no kumenya ko aho inyubako zakabaye zishyirwa ari ho ziri.”
Ibi bigaragaza ko mu myaka iri imbere uyu mujyi wa Rwamagana uzaba ukeneye inyubako z’amacumbi, ibikorwa by’ubucuruzi, serivisi n’ibindi bikorwaremezo bijyanye n’ubwiyongere bw’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.
Ku rwego rw’Akarere kose, abaturage bari 484,953 mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022, bakaba bateganyijwe kugera kuri 1,119,500 mu 2050.
Iyi mibare igaragaza ko gutegura imiturire yegeranye n’inyubako z’amagorofa ari imwe mu nzira zishobora gufasha gukoresha neza ubutaka no guhangana n’ibikenerwa n’abaturage baziyongera.
Mu gishushanyo mbonera cy’Akarere ka Rwamagana, harimo uburyo butandukanye bw’imiturire, uhereye ku nzu zisanzwe kugeza ku nyubako ndende z’amagorofa.
Inyandiko y’igenamigambi igaragaza ibyiciro by’inyubako zishobora kugira amagorofa 3–4, izifite amagorofa 5–9 ndetse n’imiturirwa miremire ishobora kugira amagorofa 10–22.
Igishushanyo mbonera kandi ntikireba inyubako z’amacumbi gusa, kuko giteganya n’ahagenewe ibikorwa by’ubucuruzi, ibikorwa by’imibereho myiza, ibikorwa remezo n’ibindi bikenerwa mu mujyi ugezweho.
Iki gishushanyo mbonera kizashyirwa mu bikorwa kugeza mu 2050, kikaba ari cyo kizajya kiyobora imikoreshereze y’ubutaka n’iterambere ry’Akarere mu myaka iri imbere.





