MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Buri mubyeyi akwiye guterwa ishema n’uko umwana w’Umunyarwanda afite icyerekezo- Meya Sekanyange

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
26/11/2026
Meya Sekanyange ageza ubutumwa ku baturage bitabiriye ubukangurambaga

Meya Sekanyange ageza ubutumwa ku baturage bitabiriye ubukangurambaga

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Sekanyange Jean Leonard, yasabye ababyeyi kugira uruhare rukomeye mu burere bw’abana, bakabarinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kugira ngo bakure bafite icyerekezo kizima kandi bazavemo abantu bashoboye kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2026, ubwo mu Karere ka Gatsibo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, igikorwa cyahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana, wizihizwa buri mwaka ku wa 20 Ugushyingo.

Mu butumwa yageneye ababyeyi n’abana Meya Sekanyange, yabasabye kudatererana inshingano zo kurera abana, ahubwo bakabaha uburere bubafasha gukura neza, bafite ubuzima bwiza n’icyerekezo cy’ahazaza.

Yagize ati: “Ababyeyi murasabwa kurera neza abana, buri wese agaterwa ishema n’uko umwana w’Umunyarwanda afite icyerekezo kizima, bagakura neza batagwingiye, babona ibyo kurya bikwiriye, bagakura ari intangarugero, kuko nibo mbaraga z’Igihugu, nk’ababyeyi turasabwa ubufatanye umwana akarindwa ihohoterwa iryari iryo ryose.”

Meya Sekanyange yakomeje asaba n’abana kumvira ababyeyi babo no kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa, batanga amakuru ku ihohoterwa iryo ari ryo ryose bakorewe cyangwa babonye rikorerwa abandi.

Yagize ati: ” Abana turabasaba gutanga amakuru ku ihohoterwa mwakorerwa iryo ariryo ryose, haba gukoreshwa imirimo ivunanye, gusambanywa, n’ibindi byose mubona bibangamiye umwana, kugira ngo iryo hohoterwa riburizwemo, cyangwa n’uwaba yabigizemo uruhare abiryozwe. Turabasaba kandi kutemerera ababashukisha uduhendabana, babagurira utuntu runaka, ntihagira ababikora mubirinde kandi mu batangire amakuru, kuko uko babiyegereza babashukisha utuntu dutandukanye baba bagamije kubahohotera.”

Bamwe mu babyeyi baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko kugira ngo ihohoterwa rikorerwa abana ricike, hakenewe ubufatanye hagati y’ababyeyi n’inzego z’ubuyobozi, by’umwihariko hakirindwa guhishira abakora ibyaha byo guhohotera abana.

Mukandayisenga Marie Chantal, utuye mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Kageyo, yavuze ko mu bice by’icyaro hakigaragara umuco wo guhishirana, aho bamwe mu miryango bahitamo guhishira ibyaha bikorerwa abana aho kubimenyesha inzego zibishinzwe.

Yagize ati: ” Inaha mu bice by’icyaro abaturage usanga hari abagifite umuco wo guhishirana, ugasanga imiryango hagati yayo iricaye izinzitse icyaha cyakorewe umwana, ariko mbona nk’abaturage nihabaho gukorana n’inzego zidukuriye, hakabaho ubukangurambaga kenshi, abaturage bagacika ku muco wo guhishira icyaha, ihohoterwa rikorerwa abana rizacika.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwibukije abaturage ko igihe umwana akorewe ihohoterwa agomba kwihutishwa ku kigo cya Isange One Stop kugira ngo ahabwe ubufasha bukenewe, bitewe n’ubwoko bw’ihohoterwa yakorewe. Ibi bigo bitanga ubufasha ku bana n’abandi bantu bahuye n’ihohoterwa shingiye ku gitsina, iribabaza umubiri ndetse n’irishingiye ku marangamutima, bimwe mu byo bafashwa harimo no guhabwa ubufasha mu by’amategeko.

Kugeza ubu, Akarere ka Gatsibo gafite ibigo bibiri bya Isange One Stop bifasha abahuye n’ihohoterwa, kimwe giherereye mu Bitaro by’Akarere bya Ngarama, mu Murenge wa Ngarama, ikindi kikaba kiri mu Bitaro by’Akarere bya Kiziguro, mu Murenge wa Kiziguro.

Ubu bukangurambaga bw’iminsi 16 ni umwanya wo kongera gukangurira ababyeyi, abana n’abaturage muri rusange kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa, kurengera abana no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo abakora ibyaha by’ihohotera babiryozwe.

Ubushakashatsi ku mibereho n’Ubuzima mu Rwanda (DHS) bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwo 2025 bugaragaza ko abagore n’abakobwa aribo bakorerwa ihohohoterwa rishingiye ku gitsina Ku kigero kiri hejuru kingana na 86%, mu gihe ku b’igitsina gabo bagera kuri 12%.

Abana nabo basabwe kwirinda, gukumira no kudahishira ihohoterwa

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Kayonza: Guca inzoga z’ibyuma hari imiryango byafashije kureka ihohotera
Amakuru

Kayonza: Guca inzoga z’ibyuma hari imiryango byafashije kureka ihohotera

26/11/2026
Mu mezi ane, abana 139 barasambanyijwe mu Burasirazuba
Abana

Mu mezi ane, abana 139 barasambanyijwe mu Burasirazuba

26/11/2026
Ikigo cya GS Rwabiharamba cyahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’asaga miliyoni 43Frw
Amakuru

Ikigo cya GS Rwabiharamba cyahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’asaga miliyoni 43Frw

25/11/2026
Meya Musabwasoni yavuze ibyo azibandaho mu guteza imbere Akarere ka Rwamagana 
Amakuru

Meya Musabwasoni yavuze ibyo azibandaho mu guteza imbere Akarere ka Rwamagana 

25/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU