MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Guca inzoga z’ibyuma hari imiryango byafashije kureka ihohotera

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
26/11/2026

Hari imwe mu miryango yo mu Karere ka Kayonza yari ibanye mu makimbirane n’ihohotera, ubu ihamya ko yatangiye gusubirana no kongera kubana neza bitewe n’uko yahinduye imyumvire biturutse ku kureka inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina ry’Icyuma.

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina,  mu Karere ka Kayonza cyatangirijwe mu Murenge wa Kabare mu Kagari ka Kirehe, aha hagaragaye imwe mu miryango yabashije gusubirana bitewe no guhindura imyumvire.

Uku guhindura imyumvire kwa bamwe kwatewe n’uko hari inzoga z’Ibyuma batakinywa, uwo mwanya bakaba barawuhariye umuryango.

Ubusinzi bukabije bwagezaga aho bamwe mu banywaga Ibyuma bata inshingano z’urugo abandi bagahohotera abana n’abagore, ndetse ngo muri aka kagari hari n’abagore bamaraga gusinda bagahohotera abagabo babo n’abana. Ibi n’ibindi bikorwa bibi byabishamikiragaho byagiraga ingaruka ahanini ku bana b’abakobwa ntibitabweho n’ababyeyi kugeza aho nabo bisanze mu ngeso mbi.

Hari kandi abana bahohoterwaga n’aba basinzi bakabasambanya, na nyuma yaho yaba imiryango baturukamo ikabatererana n’abo babyaranye nabo ntibabiteho.

Mukashyaka Divine afite imyaka 18, yabyaye imburagihe afite imyaka 16, byose bikomoka ku makimbirane mu muryango avukamo yaterwaga n’ubusinzi bw’Ibyuma, rimwe na rimwe aya makimbirane yatumaga arara hanze, yakomeje agira ati: “Ubu ababyeyi baramfasha kandi mbere nimenyeraga buri kintu kugeza no ku isabune.”

Uyu mukobwa avuga ko mu gihe yari atwite anabyara yagiye kwibana, gusa ashima ko ubu ababyeyi be bamufasha byose, haba kubona isukari, isabune, imyenda no kumufasha kubaho neza.

Ubu buhamya kandi butangwa n’umwe mu bagabo banywaga ibyuma witwa Nsabimana yemeza ko ubu amakumbirane n’ihohotera byagabanyutse mu ngo kuko abantu batagisinda. Yakomeje agira ati: “Kubera kunywa igikoma kenshi hari ikiyongereyeho ku buzima bw’abana na wa mugabo wahoranaga umunkanyari mu maso waragabanyutse, amafaranga menshi twayamariraga mu kabari, ubu abantu ntibafite ibyo banywa bita ngo zabo.”

Aba baturage bemeza ko usibye kuba amafaranga yabo yarongeye akagirira akamaro ingo zabo, nabo ubwabo byabahaye umwanya wo kwita ku miryango yabo.

Ibi kandi bihamywa na bamwe mu bagiraga uruhare mu kunga imiryango bazwi nk’Inshuti z’umuryango bagaragaza ko imanza za buri munsi zagabanyutse kuko abantu batagisinda ngo barwane cyangwa se bakimbirane; nk’uko byemezwa na Muhawenimana Claudine akaba ari umuyobozi w’Itorero.

Nubwo hatangwa ubuhamya bw’uko Ibyuma biciwe byagize uruhare mu kurwanya ihohotera, ntibisobanuye ko ryarangiye kuko iyi ni imwe mu mpamvu nyinshi zituma habaho ihohotera yaba irikorerwa abana cyangwa se irishingiye ku gitsina, bityo hakaba hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha abaturage kureka imyumvire mibi, n’ibitekerezo bishaje byo kumva ko umugore ntacyo amaze no kumva ko uburenganzira bwose bw’urugo ari ubw’umugabo, ibi ngo nibyo biri gukorwa n’abafatanyabikorwa b’Akarere muri uru rugamba rwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred yemeza ko bazakomeza kwigisha abaturage ububi bw’ihohotera kugeza ubwo buri wese abisobanukirwa kandi akumva ko adakwiye gukora igikorwa cyose kiganisha muri iyo nzira mbi.

Yakomeje agira ati: “Ntabwo twavuga ko ihohotera ry’abana ryacitse kuko hari ababikora nkana, hari abasambanya abana batasinze babigambiriye, ubukangurambaga buraza kwibanda kuri bene abo.”

Yakomeje avuga ko ibi kandi bigomba kujyana no gusobanurira abaturage itegeko ry’umuryango berekwa kandi ubukana bw’ibihano biteganyirijwe umuntu usambanya abana n’ihohotera muri rusange. Ubu bukangurambaga ngo buzibanda ku kwigisha umuryango Nyarwanda ko ukwiye kugarura indangagaciro zo kurera neza no kudatererana umuryango.

Muri ubu bukangurambaga kandi hari imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko izigishwa igasezerana ku bushake, hazandikwa abana mu bitabo by’irangamimerere, hakorwe ubukangurambaga no guhuza imiryango ibana mu makimbirane, kandi ngo nubwo iyi minsi 16 izaba yihariye ni ibikorwa bizakomeza iminsi yose kuko hakenewe umuryango Nyarwanda utekanye kandi uteye imbere uzira ihohotera.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Hategekimana Fred

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Mu mezi ane, abana 139 barasambanyijwe mu Burasirazuba
Abana

Mu mezi ane, abana 139 barasambanyijwe mu Burasirazuba

26/11/2026
Ikigo cya GS Rwabiharamba cyahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’asaga miliyoni 43Frw
Amakuru

Ikigo cya GS Rwabiharamba cyahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’asaga miliyoni 43Frw

25/11/2026
Meya Musabwasoni yavuze ibyo azibandaho mu guteza imbere Akarere ka Rwamagana 
Amakuru

Meya Musabwasoni yavuze ibyo azibandaho mu guteza imbere Akarere ka Rwamagana 

25/11/2026
Umubyeyi Laetitia watorewe kuba Visi Meya wa Kirehe ushinzwe imibereho myiza ni muntu ki?
Amakuru

Umubyeyi Laetitia watorewe kuba Visi Meya wa Kirehe ushinzwe imibereho myiza ni muntu ki?

25/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU