Umuhuzabikorwa mushya w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Nyagatare, Hubert Rutagengwa avuga ko arajwe ishinga no gutera ikirenge mu cy’abamubanjirije agaharanira ko iterambere ry’urubyiruko rirushaho kuzamuka binyuze mu bikorwa byinshi bigiye bitandukanye urubyiruko rwisangano.
Yagize ati: “Nk’uko mubizi Akarere kacu kazwi nk’ahantu hakorerwa ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bijyanye n’ubutaka buhari, rero mfite intego yo gukomeza gufasha urubyiruko kubona uko rubyaza umusaruro ayo mahirwe bityo rukagana ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kubikora kinyamwuga ngo biteze imbere.”
Ibi abivuga ashingiye ku kuba imibare igaragaza ko mu Karere ka Nyagatare ubutaka bwagenewe guhingwaho busaga hegitari 92,000, hanyuma ubutaka buri ahagenewe kuhirwa bukaba busaga hegitari 13,000, bikaba ari bimwe mu bigaragaza ko ubuhinzi n’ubworozi ari umwuga ushoboka cyane ku rubyiruko.
Yakomeje agura ati: “Ku bijyanye n’amahirwe ari mu bworozi, ubu Akarere gafite ubutaka bwagenewe gukorerwaho ubworozi busaga hegitari 68,200.”
Rutagengwa avuga kandi ko yishimira ko urubyiruko rumwe na rumwe rwamaze kugana ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, rero avuga ko agiye gufatanya na bagenzi be gusigasira ibyagezweho no guharanira kongeraho irindi tafari kugira ngo umubare w’urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi urusheho kwiyongera.
Yagize ati: “Twishimira ko hari aho urubyiruko rwacu rwari rugeze mu gushora mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kuko ubu abasaga 53,000 nibo dufite muri uyu mushinga, rero biragaragara ko tugifite urugendo, aba dufite ntibaragera no ku kigero cya 50%, rero intego yacu nukuzanura imibare urubyiruko rukisanga mu mishinga igiye itandukanye ibafasha kwiteza imbere.”
Rumwe mu rubyiruko rwaganiriye na MUHAZIYACU rwavuze ko rwishimiye ko rwabonye abayobozi bashya bagiye kujya barureberera kandi bakaba bizeye ko bazabageza kuri byinshi.
Uwitwa Tumukunde Monica utuye mu Murenge wa Nyagatare, yagize ati: “Twishimira kuba twabonye abaduhagarariye, twizeye ko hari byinshi bagiye kujya badufasha mu rugendo rwo kwiteza imbere bigendanye n’ubuvugizi, hari imishinga iba igenewe urubyiruko tutabasha kumenya tutabafite rero twizeye ko bagiye kuba bamwe mu bazajya badufasha mu kuduhuza nayo kugira ngo nkatwe nk’urubyiruko dukore turusheho kwiteza imbere.”
Kimwe na Jyuyisenga Abdul Karim utuye mu Murenge wa Karangazi na we yagize ati: “Urubyiruko twabonye abo tuzajya dutuma aho tutakwigerera bakatubera abavugizi, hari amahirwe agenewe urubyiruko abantu batuye kure y’umugi bagorwaga no kuyamenya rero abayobozi bacu tubitezeho imikoranire kugira ngo hatazagira ucikanwa n’amahirwe yakabaye abona, Akarere kacu kari gutera imbere ndetse karimo amahirwe menshi urubyiruko twashoramo tukiteza imbere yaba mu buhinzi ndetse no mu bworozi.”
Umuhuzabikorwa mushya w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Hubert Rutagengwa yatowe ku wa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2026, asimbura uwitwa Katurebe Moses wasoje Manda y’imyaka itanu.
Mu Karere ka Nyagatare habarurwa urubyiruko rugera kuri 177,981, muri rwo 87,827 ni igitsina gabo, 90,154 ni igitsina gore, urubyiruko ruri mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi nk’ahantu hagaragara amahirwe kurusha ahandi rusaga ibihumbi 53.








