Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Kirehe (PSF Kirehe) rugaragaza ko bamaze gukusanywa hafi miliyoni 300 Frw mu mafaranga agera kuri miliyari 12 Frw ateganyijwe mu mushinga wo kubaka isoko rya kijyambere rya Nyakarambi, gusa ibikorwa byo kurwubaka bikaba bitaratangira kubera ko batarabona ibyangombwa by’ubutaka.
Perezida wa PSF Kirehe, Ndungutse Jean Bosco, aganira na MUHAZI YACU yavuze ko uyu mushinga wamaze kwemerwa n’Inama y’Abaminisitiri, ndetse inzego zimwe zamaze gusinya amasezerano arebana na wo, hasigaye umukono wa Minisitiri ufite ubutaka ibijyanye n’ubutaka mu nshingano kugira ngo babone ibyangombwa bikenewe.
Ati: “Muri RCA na RDB barasinye, Minisitiri w’ufite ubutaka mu nshingano ni we usigaje gusinyaho.”
Yasobanuye ko kuba batarabona ibyangombwa by’ubutaka byatumye bahagarika ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga, kuko abacuruzi bifuza kubanza kumenya neza ko umushinga ushobora gushyirwa mu bikorwa.
Ati: “Twebwe turateganya ko nibamara kudusinyira hari inama tuzakora n’abikorera, kuko kuri konti dufiteho miliyoni hafi 300 Frw. Twahagaritse gukora ubukangurambaga tutarabona icyangombwa cy’ubutaka.”
Yongeyeho ko bateganya kugirana inama n’abacuruzi bakomoka i Kirehe baba i Kigali n’ahandi, na bo bifuza gushora imari muri uyu mushinga, ariko bakaba bategereje ko ibyangombwa byemeza ubutaka buzubakwaho isoko byemezwe; kugira ngo iyo nama ibe.
Ndungutse yavuze ko nubwo amafaranga amaze gukusanywa abitswe muri banki kandi akunguka, gutinda kubona ibyangombwa bikomeje kudindiza ibikorwa byari biteganyijwe.
Isoko rya Nyakarambi riteganyijwe kubakwa aho risanzwe mu Murenge wa Kigina, Akagari ka Ruhanga, mu Mudugudu wa Nyakarambi I, hafi ya gare ya Nyakarambi.

Ni umushinga umaze imyaka hafi itatu uteganyijwe, ukaba ugamije guha abacuruzi ahantu heza kandi hagezweho ho gukorera; no guteza imbere Umujyi wa Kirehe washyizwe mu mijyi yunganira Kigali.
Iri soko rizubakwa riteganyijwe kugira ibyumba 195 byo gucururizamo, ahantu hanini hazakorera abacuruzi benshi hazwi nk’ibisima, kuri metero kare 1,000, ndetse n’izindi serivisi zirimo banki, resitora, ibiro na parikingi.
Umushinga w’inyubako uteganyijwe gukorerwa ku buso bwa meterokare 5,870.
Ubusanzwe isoko rya Nyakarambi rirema kabiri mu cyumweru, ku wa Kabiri no ku wa Kane, rikakira abacuruzi n’abaguzi baturuka mu mirenge itandukanye ya Kirehe, irimo Kigina, Kirehe, Nyamugali, Musaza na Gatore, ndetse n’abaturuka hanze y’akarere.
Nubwo ari rimwe mu masoko akomeye muri aka karere, igice kinini cyaryo nticyubakiye, ku buryo imvura cyangwa izuba ryinshi bibangamira abacuruzi n’abaguzi.
Abacuruzi bavuga ko iri soko rikeneye kuvugururwa
Abacuruzi bakorera muri iri soko bagaragaza ko kubaka isoko rishya bikenewe kugira ngo babone ahantu heza ho gukorera no kurinda ibicuruzwa byabo kwangirika.
Mukantwari Beatrice, ucuruza imboga zirimo inyanya, ibitunguru na karoti, yagize ati: “Iri soko hashize igihe batubwiye ko tugiye kuvugururwa ariko turacyategereje, kandi koko birakenewe kuko nkatwe ducururiza hano hasi ku butaka, iyo imvura iguye ibicuruzwa biranyagirwa, tukajya kugama cyangwa ugasanga ibicuruzwa biri kujyamo umukungugu.”
Undi mucuruzi yagize ati: “Nk’Akarere kunganira Umujyi wa Kigali kagakwiye kuba gafite isoko rigezweho, dore ko rinaremwa n’abantu benshi, ariko ibibazo rifite ni byinshi. Rirashaje, ikindi ku muntu ushaka kubona inzu acururizamo ari mushya ntiwapfa kuyibona. Muzadukorere ubuvugizi bazaryubake vuba nk’uko bahora babivuga.”
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera-PSF Kirere, Ndungutse Jean Bosco yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ku bufasha bukomeje gutanga muri uyu mushinga, asaba abacuruzi gukomeza kwitegura kugira ngo ibyangombwa nibimara kuboneka, ibikorwa byo kubaka bitangire.
Ati: “Nabwira abacuruzi ko baguma kwitegura amafaranga bakayashyira hafi, kuko ibyangombwa biri hafi kuboneka tugatangira kwiyubakira isoko ryacu.”
Biteganyijwe ko isoko niryubakwa rizafasha kongera amahirwe y’ubucuruzi, korohereza urubyiruko n’abandi bifuza kwihangira imirimo kubona aho bakorera, ndetse no kongera ibikorwa byinjiriza Leta imisoro.








